U Rwanda rwakiriye impunzi 91 zivuye muri Libya

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye impunzi 91 zivuye muri Libya, aho zari zimaze igihe zibayeho nabi zigerageza kwambuka ngo zige I Burayi.

Bageze i Kigali mu masaha y’umugoroba, baba icyiciro cya 17 cy’impunzi zizanywe mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubutabazi MINEMA, ibinyujije kuri X ,  kuri uyu wa kane tariki ya 21 Werurwe 2024, yatangaje ko hakiriwe impunzi 38 zivuye muri Sudani, 33 zivuye muri Eritrea, 11 zo muri Somalia, 7 zo muri Ethiopia n’impunzi 2 zo muri Sudani y’Epfo.

Izi mpunzi ziza mu Rwanda muri gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi, UNHCR ndetse n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, AU igamije kwakira mu buryo bwihutirwa ariko bw’agateganyo impunzi zabuze amajyo muri Libya, ubwo zahegeraga zishaka kujya i Burayi.

Benshi nyuma y’igihe bari mu Rwanda, bamwe bashakisha ubuzima bushya, abandi bagafashwa kujya mu bihugu byifuza kubakira i Burayi.

U Rwanda  rumaze kwakira impunzi zisaga 2000 zavuye muri Libya aho abasaga 1600 bamaze kubona ibihugu by’amahanga bibakira. Abo barimo 255 boherejwe muri Suède, 496 boherejwe muri Canada, 196 boherejwe muri Norvège.

Abandi 141 ri bari mu Bufaransa, 201 bari muri Finland, 52 boherejwe mu Buholandi, 26 bari mu Bubiligi mu gihe 237 bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izi mpunzi zivva muri Libye nyuma yo gutabarwa, zikurwa mu buzima bubi zarimo, zigerageza kwambuka ngo zijye ku mugabane w’i Burayi
Izi mpunzi 91 zivuye Libye zibaye icyiciro cya 17 mu mpunzi zije mu Rwanda ziva muri iki gihugu
U Rwanda ruvuga ko rufite ubushake bwo gukomeza kwita ku mpunzi

UMUSEKE.RW