Ubuhinde bwagerageje igisasu karahabutaka

Igihugu cy’Ubuhinde cyagerageje igisasu cya mbere cyakorewe muri icyo gihugu cyo mu bwoko bwa misile gifite ubushobozi bwo kwikorera ibisasu byarasa intego ziri ahantu hatandukanye.

Ubuhinde bumaze imyaka bukora ibisasu bya misile birasa hafi n’ibirasa kure birimo icyiswe Agni-5 cyageragejwe mu mwaka wa 2021, gishobora kurasa mu birometero 5.000.

Ni cyo gisasu kirimbuzi cya mbere Ubuhinde bwari bukoze nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kugabaya icurwa n’ubwiyongere bw’intwaro ku isi.

Ku Mbere tariki 11 Werurwe 2024, Minisitiri w’Intebe, Modi yanditse kuri X ko bagerageje ikindi gisasu mu gikorwa bise Mission Divyastra gifite ubushobozi bwo gutwara ibindi bisasu byinshi mu gihe kirashwe.

Yashimye abahanga b’ikigo cy’Ubuhinde gikora ubushakashatsi mu byo kurinda umutekano, n’iterambere ry’igihugu DRDO.

Iryo gerageza ryabereye ku kirwa cyitwa APJ Abdul Kalam cyitiriwe uwahoze ari perezida w’Ubuhinde, basanzwe ari ho bakorera igerageza ry’ibisasu byo mu bwoko bwa misile.

Abakoze iryo gerageza bemeje ko icyo gisasu cyarashwe ku ntego nyuma hagashyirwaho uburyo bwo kugikurikirana hakoreshejwe ibyuma bireba mu kirere bya radari.

Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa na Leta zunze ubumwe z’Amerika biri mu bihugu bikoresha ibisasu byo muri ubu bwoko bw’ikoranabuhanga bita MIRV.

 

- Advertisement -

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW