UEFA Champions League: Barcelona na Arsenal zageze muri 1/4

Ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne yageze muri 1/4 cya UEFA Champions League nyuma yo gusezerera Napoli, mu gihe ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, na yo yakomeje bigoranye.

Ni umukino wabaye ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, kuri Stade Olimpica Lluis Companys ikipe ya Barcelona yakiriraho muri iyi minsi, nyuma yaho Camp Nou isanzwe yakiriraho, iri mu mirimo yo kuvugururwa.

Barcelona yari ifite icyizere cyo gusezerera Napoli bitewe n’uko mu mukino ubanza yari yari yaranganyirije mu Butaliyani na Napoli, igitego 1-1.

Iyi kipe y’i Catalonia yaburaga abakinnyi benshi babanzamo, yahagurukije hakiri kare abakunzi bayo bari baje kuyishyigikira ku bwinshi, ku gitego cyatsinzwe na Fermín López, ku mupira mwiza wari uzamukanwe na Raphinha ku ruhande rw’ibumuso, awuhinduye mu rubuga rw’amahina usanga López ahagaze neza, awohereza mu rushundura.

Nyuma y’iminota ibiri yonyine, ku munota wa 17 Barcelona yongeye kuzimanira abashyitsi ubugira kabiri, ku gitego cyatsinzwe n’intizanyo ya Manchester City, João Cancelo, ku mupira na none wari uvuye kwa Raphinha.

Abasore ba Napoli bahise bakanguka batangira gushaka uburyo babona igitego ku kabi n’akeza kuko ntacyo yari ikiramira.

Ibyo bari bamaze umwanya umwanya bakora byaje kubahira ku munota wa 30, ubwo Amir Rrahmani yagaruraga icyizere mu bitekerezo by’abakunzi ba Napoli, atsinda igitego, ku mupira yari ahawe na Matteo Politano usatira anyuze ibiryo.

Ikipe ya Napoli yakomeje gukambika imbere y’izamu rya Barcelona, ishaka uko yakishyura igitego cya kabiri, ariko Umudage Marc André ter Stegen urindira Barcelona, akabyitwaramo kigabo.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Barcelona iyoboye n’ibitego 2-1.

- Advertisement -

Napoli yatangiye neza igice cya kabiri isatira cyane izamu rya Barcelona.

Mu minota 15 ya mbere y’igice cya kabiri yihariwe na Napoli. Byatumye Umutoza Xavi wa Barcelona akora impinduka zigamije kongera imbaraga mu kibuga hagati, maze ashyiramo Sergi Roberto na Oriol Romeu, akuramo Fermín López watsinze igitego cya mbere, asohokana na Andreas Christensen.

Izi mpinduka zatumye Barcelona yongera gusubira mu mukino, yongera kurema uburyo bw’ibitego.

Umusaruro waje kugaragara ku munota wa 80, ubwo Umunya-Polonye Robert Lewandowski yatsindiraga ikiye ye igitego cya gatatu, cy’umutekano, ku mupira yari ahawe na Sergi Roberto.

Napoli yari yamaze gutakaza icyizere cyo gukomeza muri 1/4, yakomeje gusaza imigeri ishaka kugabanya ikinyuranyo, ariko birangira bitabahiriye.

Umukino warangiye FC Barcelona itsinze ibitego 3-1, ihita inakomeza muri 1/4, ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Mu wundi mukino wabaga, Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yari yakiriye FC Porto yo muri Portugal, iyisezerera kuri penaliti, nyuma y’aho umukino wari warangiye Arsenal itsinze igitego 1-0, bituma banganya ibitego 1-1 mu mikino yombi, kuko umukino ibanza Porto yari yabyitwayemo neza itsinda Arsenal igitego 1-0. Nyuma y’iminota 90 y’umukino hongeweho iminota 30 y’i yongera [Extra Time], na yo irangira banganya 0-0.

Hahise hitabazwa penaliti ngo ari zo zikiranura impande zombi, maze Arsenal ikomeza itsinze penaliti 4-2.

FC Barcelona na Arsenal zigeze muri 1/4 zisangayo Manchester City, Bayern Munich, Paris Saint Germain na Real Madrid, zo zagezeyo mbere, mu mikino yabaye tariki ya 6 na 7 Werurwe 2024.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024 hategerejwe amakipe andi makipe abiri azasanga andi muri 1/4.

Dore imikino iteganyiiwe kuri uyu wa Gatatu:

– Borussia Dortmund Vs PSV Eindhoven

– Athletico Madrid Vs Inter Milan

Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/4 iteganyijwe ku wa 5 tariki ya 15 Werurwe 2024, i Nyon mu Busuwisi.

Arsenal yitwaye neza kuri Stade ya yo
Gabriel Jesus mu byishimo
Ibyishimo
Wari umugoroba mwiza kuri Xavi Hernandez
Abakinnyi ba FC Barcelona bari mu byishimo
Yabaye umukinnyi w’umukino
David Rays yafashije Arsenal gusezerera FC Porto

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW