Ukraine yikomye Papa Francis wayisabye gupfukamira Uburusiya

Ukraine yikomye Papa Francis wayisabye kumanikira amaboko u Burusiya bamaze igihe bahanganye mu ntambara, yihanangiriza intumwa ya Vatican muri icyo gihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yavuze ko biteye isoni kuba Papa avuga ko bakwiriye kwemerwa kwicwa n’Abarusiya aho gutabarwa.

Yavuze ko Papa yakwitezweho gutanga ubutumwa bw’amahoro aho kurenganya ngo abagabweho ibitero.

Ukraine yabwiye Visvaldas Kulbokas uhagarariye Vatican muri icyo gihugu ko yababajwe n’amagambo y’urucantege yatangajwe na Papa Francis.

Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, yatangaje ko Papa Francis yashakaga kuvuga ko hakwiye ibiganiro ku mpande zombi zihanganye mu ntambara imaze koreka ubuzima bwa benshi.

Matteo yasobanuye ko hakenewe inzira ya dipolomasi mu rwego rwo gushaka amahoro arambye.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW