Umufana yaguye igihumure mu mukino wa Mukura na Rayon Sports

Ikipe ya Mukura Victory Sport yatsinzwe igitego na Rayon Sport, umufana wayo agwa igihumure, ni igitego cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.

Umukino ukirangira umunyamakuru wa UMUSEKE yagiye hanze ya Stade asanga umusore wari wambaye ipantaro y’umuhondo n’umukara azengurutswe n’abantu.

Uriya musore ntiyavugaga cyakora yararyamye hasi yambaye hasi ariko hejuru ntacyo yambaye.

Bamwe mu bari bamuzi bari bambaye ibirango by’ikipe ya Mukura Victory Sport bavugaga ko kuva ikipe yafanaga (Mukura) yatsindwa mu gice cya mbere igitego yahise agwa igihumure aryama agaramye hanze ya Stade atavuga.

Abari aho byabatunguye gusa hashize umwanya munini abari bamuzi bamuhamagarira umumotari bahuza imbaraga baramuterura bamushyira kuri moto afata umumotari n’amaboko yombi mu nda.

Yakuwe hanze ya Stade acyambaye ubusa hejuru, abari aho bose bavuga ko kugwa igihumure byatewe ni uko ikipe ya Mukura Victory Sport yatsinzwe na Rayon Sport iwayo.

Umufana wa Mukuru waguye igihumure

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Huye