Umuganda rusange wa Werurwe wasubitswe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yatangaje ko mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wa Pasika, umuganda rusange wagombaga kuba ku itariki ya 30 Werurwe 2024 utakibaye.

Ibi bikubiye mu Itangazo ryashyizwe hanze na MINALOC ku ya 24 Werurwe, rimenyesha Abaturarwanda bose ko mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wa Pasika, umuganda rusange wagombaga kuba ku itariki ya 30 Werurwe 2024 utakibaye.

MINALOC yasabye abaturage gukomeza ibikorwa byo gukora isuku mu ngo zabo, bazirikana gusibura inzira z’amazi no gusiba ibinogo birekamo amazi mu ngo no mu nkengero zazo.

Iyi Minisiteri kandi yifurije Abaturarwanda kuzagira Pasika nziza.

Umuganda Rusange ni gahunda ihuriza hamwe Abaturarwanda bose buri wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi.

Bakora ibikorwa bigamije guteza imbere igihugu birimo kubakira abatishoboye, gusukura mu mudugudu ndetse no gukora ibikorwa bigamije kubungabunga ibudukikije.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW