Umutegetsi wa Haiti yahunze igihugu

Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry yahungiye muri Puerto Rico nyuma y’uko ihuriro ry’amatsinda yitwaje intwaro yagerageje gufata ikibuga cy’indege gikuru ngo amubuze kugaruka mu gihugu, akuramo ake karenge.

 

Ariel Henry yavuye muri Haiti mu cyumweru gishize agiye mu nama y’ibihugu by’akarere yabereye muri Guyana.

 

Yaje gukomereza i Nairobi muri Kenya, aho yasinye amasezerano y’uko iki gihugu cyakohereza abapolisi muri Haiti.

 

Amakuru avuga ko uyu mutegetsi yaje kujya i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni mu gihe ku wa mbere ibiro bya Joe Biden byagerageje kuyobya uburari ko Henry yageze i Port-au Prince muri Haiti.

 

Ku wa kabiri ubwo yagarukaga mu gihugu ntibyakunze kuko ku kibuga cy’indege gikuru habaye kurasana gukomeye hagati y’ihuriro ry’amatsinda yitwaje intwaro n’inzego z’umutekano, byamaze umwanya munini.

- Advertisement -

 

Ibinyamakuru byo muri Haiti bivuga ko Bwana Henry yahise akuramo ake karenge ahungira i San Juan muri Porto Rico.

 

Jimmy Cherzier uzwi Barbecue ukuriye ihuriro ry’amatsinda arimo amabandi yitwaje intwaro, aherutse gusaba Minisitiri w’Intebe kwegura, anavuga ko aramutse atabikoze igihugu kizajya mu ntambara y’imbere ishobora kugeza kuri Jenoside.

 

Barbecue wahoze ari umupolisi ihuriro ayoboye riherutse gutera sitasiyo za polisi na za gereza rifungura imfungwa zirenga ibihumbi 4000.

 

Ariel Henry yarahijwe, adatowe, nyuma y’uko Perezida Jovenel Moïse yishwe mu 2021 n’abancanshuro baturutse muri Colombia.

 

Mu masezerano ya politike yabayeho, Henry yagombaga gutegura amatora kandi akarekura ubutegetsi tariki 7 Gashyantare ariko ntibyabaye.

 

Byakuruye imyigaragambyo ubwo abantu ibihumbi biraye mu mihanda basaba ubutegetsi bwe gukurikiza ayo masezerano.

 

Kugeza ubu amatsinda yitwaje intwaro yiganjemo amabandi ruharwa aragenzura umurwa mukuru Port-au Prince ku kigero cya 80%.

 

DIANE MURERWA / UMUSEKE.RW