Umutungo wa RSSB warenze Tiriyari ebyiri z’u Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuyobozi mukuru wa RSSB, Mugemanshuro Regis

Urwego rw’Ubwitenganyirize mu Rwanda ,RSSB, rwatangaje ko umutungo warwo wageze kuri tiriyari 2 Frw zirenga n’inyongera ya 7% ugereranyije n’umwaka ushize.

RSSB yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, mu kiganiro abayobozi b’uru rwego bagiranye n’itangazamakuru, kigaruka ku buryo rwitaye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024.

Urwego rw’Ubwitenganyirize rwasobanuye ko rwungutse miliyari 153 Frw, kwizamuka ry’inyongera ya 6% ugereranyije nayo rwinjije mu mezi ya mbere y’umwaka ushize.

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Mugemanshuro Regis yavuze ko mu byo bakora umunyamuryango ahora ku isonga, ashimangira ko kuba umutungo ucunzwe n’uru rwego wiyongera bifite inyungu.

Ati” Byerekana ko hariho imirimo mishya igenda yandikwa mu buryo bw’mategeko.”

Abanyamuryango biyongereye ku gipimo cya14% , hiyongeraho agera kuri miliyari 88 Frw kuva muri Nyakanga kugeza mu Kuboza 2023.

Imisanzu y’abanyamuryango ba RSSB yiyongereho 10% mu 2023/2024, igera kuri miliyari 191 Frw ugereranyije n’umwaka ushize.

Rugemanshuro yagize ati“Kimwe mu byiyongereye ni imikoreshereze ya serivisi z’ubuvuzi by’umwihariko umubare w’ibitaro wariyongereye, ahagurishirizwa imiti hariyongera.”

Kuri ubu umubare w’Abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza wariyongereye, ndetse n’ahatangirwa serivisi z’ubuzima hariyongereye, n’indwara zirushaho kugabanuka bityo abantu barushaho kubaho igihe kirekire.

- Advertisement -

RSSB itangaza ko muri 2023, ubwishingizi bwa mituweli bwakusanyije miliyari 85 Frw, mu gihe hishyuwe abafatabuguzi ba gahunda y’ ubwishingizi bw’ubuzima agera kuri miliyari 75 Frw z’inyungu.

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Mugemanshuro Regis

UMUSEKE.RW