Uzanye ‘Opposition’ yo gusenya u Rwanda byakugwa nabi- Mukama Abbas

Umuvugizi w’Ihuriro Nyuguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, Mukama Abbas yashimangiye ko imitwe ya politiki igifite imyumvire ipfuye yo koreka u Rwanda ko ntaho yamenera kuko politiki y’u Rwanda idadiye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024, ubwo yari mu kiganiro Isesenguramakuru cya Radiyo Rwanda.

Ni nyuma y’uko mu myaka yo hambere, amashyaka menshi yijanditse muri politiki yaciyemo Abanyarwanda ibice byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukama Abbas ubarizwa mu ishyaka rya PDI yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bashakaga kujya muri FPR-Inkotanyi, iby’andi mashyaka batabikozwa.

Ati “Iyo ubona 95% bakunda FPR hari impamvu. Iyo babonye aho yavanye u Rwanda, ruba rwarasibanganye, uburyo Jenoside yateguwe u Rwanda ruba rwaribagiranye.”

Yagaragaje kandi ko abaturage bemeye ko habaho amashyaka menshi nyuma y’uko hashyizweho ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Mukama ashimangira ko abavuga ko u Rwanda nta ‘Opposition’ rufite baba bibeshya kuko buri gihe itaba igamije gusenya ndetse uwabigerageza bitamuhira.

Ati “RPF n’imitwe ya politiki turi hamwe. Turasabwa no kurinda ibyagezweho. Uzanye ‘Opposition’ yo gusenya u Rwanda, Abanyarwanda baguterura ‘nabi’ bitaragera ku mitwe ya politiki. Icy’ingenzi ni ukureba icyo twiyemeje nk’Abanyarwanda, icyo tuzapfira.’’

Yavuze ko ‘Opposition’ iba igamije kubaka kuko nka Green Party na PS Imberakuri ntizibarizwa mu ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ariko no mu nteko abayagize batanga ibitekerezo biri mu murongo wo kubaka.

- Advertisement -

Yavuze ko kuri ubu imitwe ya politiki ikorera hamwe ndetse ushaka kuvangira politiki y’Igihugu ntaho yamenera.

Ati “Kereka niba bashaka ko haza ishyaka rishaka gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho, ntabwo ryaza hano mu Rwanda.’’

Kugeza ubu mu Rwanda hari imitwe ya politiki yemewe 11 aho ifite icyerekezo cyo gukomeza gushyira hamwe no kubaka Igihugu cyifuzwa na buri wese.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW