Abaganga babwiwe ko batatanga ubuzima bagifite amacakubiri n’amoko mu mutima

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Umuyobozi w'Ibitaro bya Ruhengeri yasabye abaganga kurangwa n'umutima wa kimuntu

Bamwe mu baganga bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri no mu Bigo Nderabuzima bikorana naho, bibukijwe ko inshingano bafite n’indahiro barahiye yo gutanga ubuzima, batayigeraho bagifite umutima urangwa n’amacakubiri n’amoko.

Ni ubutumwa bahawe kuri uyu wa 28 Mata 2024 ubwo ibitaro bikuru bya Ruhengeri bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakoraga muri ibi bitaro, abarwayi,abarwaza n’abahaganaga bavukijwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko bavutse.

Umwe mu baganga bakorera muri ibi bitaro ukora mu ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mutwe Jean Jule Nshimiyimana, avuga ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe na bagenzi babo, byabateye agahinda ariko bibasigira isomo ryo kutazatatira igihango cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda no kugira umutima wa kimuntu uzira amacakubiri n’amoko mu bantu.

Yagize ati” Isomo twakuyemo ni ukudatatira igihango cyacu cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda tukagira umutima wa kimuntu, ariko tunarushaho kwiga amateka yacu  kugirango tutazagwa mu makosa tugateshuka, nk’uko bagenzi bacu bataye ubumuntu, bakijandika mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twarabyiyemeje ntizongera kubaho ukundi”

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yibukije abaganga muri rusange ko bafite inshingano ikomeye yo gutanga ubuzima no kurengera abababaye, bityo ko kugira ngo babigereho bisaba kwanga amacakubiri n’amoko badatandukanya abantu, ahubwo ababwira ko Ubumwe bwabo aribwo shingiro ryo kuzuza neza inshingano bafite.

Yagize ati” By’umwihariko Ibitaro bya Ruhengeri turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, twibuka abari abakozi hano, abarwayi abarwaza n’abahaganaga bavukijwe ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, tubibuka tubasubiza agaciro bambuwe”

Akomeza agira ati ” Ubutumwa dutanga ku bakozi b’amavuriro, ababyaza abaforomo n’abandi babafasha, ni uko tutatanga ubuzima tugifite umutima w’amacakubiri, ucumbikiye amoko, ntitwatanga ubuzima tudafite umutima muzima, tudafite Ubumwe hagati yacu n’abatugana, ariyo mpamvu tubakangurira gukomera ku bumwe bwacu nk’ishingiro ryo kuzuza inshingano zacu”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, nawe yanenze cyane abaganga batatiriye indahiro, bijandika mu gukora Jenoside bakambura ubuzima abo bari bashinzwe.

Yasabye kandi bagenzi babo kurangwa n’Ubumwe nk’igihango cy’Abanyarwanda, anaboneraho kwihanganisha no gukomeza imiryango yaburiye ababo mu Bitaro bya Ruhengeri, ashimira abarokotse uruhare bagize mu kwiyubaka no kubaka Igihugu kirangwa n’ubumwe n’ubwiyunge.

- Advertisement -

Yagize ati ” Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka mabi yabaye mu gihugu cyacu agera no mu nzego tutakekaga z’ubuvuzi, aho abo twari tuziho gufasha abababaye ari nayo ndahiro bagize ahubwo bakabubambura,abatangaga ubuzima bakicwa n’abo bavuye, uyu ni umwanya wo gufata ingamba kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi ahubwo twubakire ku bumwe bwacu

Muri iki gikorwa  cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bitaro bya Ruhengeri, hanaremewe imiryango ibiri yarokotse, ihabwa inka za kijyambere ebyiri zihaka, mu rwego rwo kubashyigikira mu rugendo barimo rwo gukora biteza imbere.

Amwe mu mafoto y’abakoraga ku Bitaro bya Ruhengeri bazize Jenocide yakorewe Abatutsi
Hashyizwe indabo ku mva ishyinguyemo imibiri isaga 800 y’abatutsi biciwe ku cyahoze ari Court d’ appel

NYIRANDIKUBWIMANA Jeanviere

UMUSEKE.RW/MUSANZE