Abakekwaho kwiba ibendera ry’u Rwanda i Nyanza bari kubibazwa

Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kwiba ibendera ry’u Rwanda.

Iminsi itanu irashize abaturage, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano bashakisha ibendera ry’u Rwanda ryari ku biro by’akagari ka Nyamure, mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko byamenyekanye bivuzwe n’irondo ry’umwuga muri kariya gace, ribibwira ubuyobozi. Icyo gihe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza.

UMUSEKE wamenye ko RIB imaze guta muri yombi abantu batatu bari basanzwe bakora akazi k’irondo ry’umwuga, ari bo Mushokambere Samuel, Kubwimana Alex na Ntawuhigumuto Evariste.

UMUSEKE kandi wamenye amakuru ko abaturage bakeka ko ririya bendera ry’u Rwanda ryibwe n’uwahoze ashinzwe umutekano mu mudugudu wa Kanyundo, muri kariya kagari ka Nyamure ari we Bazambanza Emmanuel.

Abaturage bakeka ko uriya wahoze ashinzwe umutekano yari amaze igihe gito yeguye mu nshingano ze, amakuru akavuga ko atahuzaga n’ushinzwe  umudugudu  wa Kanyundo witwa Nsabimana Emmanuel.

Ikindi bariya baturage bashingiraho bamukeka, ngo ni uko Bazambanza wahoze ashinzwe umutekano atakiri muri kariya gace, kandi ntawuhamagara telefone ye ngo ayifate, cyakora we ngo hari abo ahamagara ababaza uko byifashe ku ivuko aho i Nyamure hibwe ibendera.

Hari n’abandi bavuga ko yaba yarotorokeye mu gihugu cya Uganda, bityo akaba yarabikoze agira ngo ahime umuyobozi w’Umudugudu.

Mu bihe bitandukanye abaturage n’inzego z’ubuyobozi bazindukira ku biro by’akagari bakora inama y’uko iryo bendera ryaboneka.

- Advertisement -

Twageragejeje kuvugisha umuvugizi wa RIB Dr.Thierry Murangira atubwira ko agiye gukurikirana iby’ariya makuru.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza