Abasifuzi Mpuzamahanga bazayobora 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, abasifuzi Mpuzamahanga ni bo bagomba kuyobora imikino ya 1/2 y’Igikombe cy’Amahoro.

Imikino ibanza ya 1/2 mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, igomba gukinwa uhereye kuri uyu wa Kabiri no ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata. Yose igomba gukinwa Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Iyi mikino yombi, yahawe abasifuzi batandatu bari Mpuzamahanga. Babiri basifura hagati, na bane b’abungiriza ba bo.

Umukino wa Police FC na Gasogi United, urakinwa kuri uyu wa Kabiri. Urayoborwa na Rulisa Patience uraba ari hagati mu kibuga, Karangwa Justin araba ari umwungiriza wa mbere na Ishimwe Didier uraba ari umwungiriza wa Kabiri, mu gihe Ngabonziza Jean Paul araba ari umusifuzi wa Kane.

Umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC uzaba ejo tariki ya 17 Mata. Uzayoborwa na Twagirumukiza Abdulkarim uzaba ari hagati mu kibuga, Mutuyimana Dieudonné azaba ari umwungiriza wa mbere, Mugabo Eric azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Ngaboyisonga Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane.

Nyuma y’imikino ibanza, iyo kwishyura izahita iba mu Cyumweru gitaha.

Twagirumukiza Abdulkarim azayobora umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC
Rulisa Patience yahawe urubanza rwa Police FC na Gasogi United

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW