Abatuye i Bugesera bagiye guturwa umutwaro wo kuvoma ibishanga

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, kuri ubu barishimira ko bagiye kwegerezwa amazi meza kuko hari ubwo bavomaga urufunzo.

Aba bavuga ko ijerekani igura amafaranga 400 frw kandi hari ubwo bafata urugendo bajya mu Murenge wa Nyamata,ku isoko ya Rwakibirizi, ibintu bavuga ko bidindiza iterambere n’imibereho yabo.

NDAGIWENIMANA Théoneste wo mu Murenge wa Juru avuga ko bagorwaga no kubona amazi ariko bishimira ko kuri ubu bagiye kwegerezwa umuyoboro w’amazi.

Ati “ Ikibazo cy’amazi cyari kituremereye cyane, tuva hano tukajya kuzana amazi i Nyamata. Ubwo rero ijerekani igera hano igeze ku mafaranga 400 frw.

Amazi tuba twumva ari nk’inzozi kugira ngo tuyabone. Udafite ubushobozi bwo kuvoma ayo, ujya kudaha ibishanga epfo iriya.”

Akomeza agira ati “Ni igisubizo cy’Imana , ahari tuzajya no mu rusengero dushime Imana nitumara kuyabona.”

Nyiransanzimana Verena, umubyeyi utuye mu Murenge wa Juru, Akagari ka Kabukuba, avuga ko kubona amazi byari bigoye kuko bavomaga ayo mu rufunzo.

Ati ”Twavomaga amazi mabi y’imifunzo nta mazi tugira hano muri uyu Murenge noneho mu gihe cy’izuba tubura ayo gutekesha n’ayo kumeshesha.”

Impuguke ku bijyanye n’ amazi, isuku,n’isukura,(WASH) muri Rwanda Young Water Professional (RYWP), Nishimwe Ritha , avuga ko bafite gahunda yo gukorana n’Akarere ka Bugesera mu gutuma abaturage bagezwaho amazi ari nako imyumvire ku isuku n’isukura izamuka.

- Advertisement -

Ati “ Bugesera mu kuyihitamo ni uko hari n’ingamba zo kugira ngo muri 2028 abaturage bose bazabe bafite amazi ndetse atari ukuvuga ngo bafite amazi n’ibikorwaremezo ahubwo nabo babigana, babikoresha , n’imyumvire yabo ku isuku n’usukura. Ari umuturage ufite amazi ariko n’umuturage wikorera isuku n’isukura.”

Akarere ka Bugesera kavuga ko kafatiye ingamba zijyanye n’ibura ry’amazi, rishyira imiyoboro mu tugari twakunze kugaragaza iki kibazo.

Ndayisabye Viateur ushinzwe Isuku n’Isukura mu karere ka Bugesera avuga ko hari imishinga bari gukorana na WaterAid igamije kugeza amazi ku baturage,ku buryo mu myaka itanu abaturage bose baba bayafite .

Ndayisabye yagize ati “Iyo bigeze mu karere ka Bugesera, buriya twabayeho igihe kinini ari akarere kadafite amazi kandi birumvikana ko nyine iyo hari ibibazo by’amazi hahita hazamo n’ibibazo by’isuku n’isukura kuko ntiwagera ku isuku mu buryo bunoze udafite amazi. Hamwe n’abafatanyabikorwa barimo na Water Aid rero dufite gahunda y’uko buri muturage yagera ku mazi meza kandi atarenze metero zabugenwe, ni gahunda itoroshye ariko ishoboka turebeye no ku bipimo by’aho tuvuye.”

Yakomeje agira ati “Umuturage w’Akarere ka Bugesera, turi gukora ibishoboka byose ngo mu myaka itanu azabe afite amazi,afite isuku n’isukura(Toilette,kandagira ukarabe, n’ibindi.)

Ibarura Rusange rya Gatanu ry’abaturage n’imiturire (PHC5) ryerekana ko Akarere ka Bugesera kagizwe n’abaturage 551.103 bangana na 15.5% by’abagize Intara y’Iburasirazuba kuko bangana na 3,563.145.

Iri barura ryerekana kandi ko abafite amazi meza mu karere ka Bugesera bangana na 82.3% Umurenge wa Mayange uza imbere mu kugira ingo zikoresha amazi meza aho ziri 99.1%.

Ukurikirwa na Ruhuha ufite 96.1%, Nyamata 95.0%, Gashora, na Rilima 90.7% , Rweru ni 32.4%, Juru (38.6) %, naho Mwogo ni 39,6%. Ku bufatanye bwa Wasac,WaterAid, n’Akarere ka Bugesera bafite imishinga yo kugeza amazi meza mu mirenge itarageramo amazi irimo Juru na Mwogo.

Muri ubwo Bufatanye, Wasac yagize uruhare mu gutanga ubufasha mu bijyanye na tekiniki.

Ni mu gihe Akarere ka Bugesera ko katanze inkunga ya Miliyoni 300 Frw binyuze mu mushinga w’ibice bitatu ugamije kugeza ku baturage  amazi meza isuku n’Isukura.

Haheruka gutahwa ivomo rizafasha abatuye Juru na Mwogo kubona amazi meza.

UMUSEKE.RW