Amb. Kayumba yahaye ubutumwa Ingabo z’u Rwanda ziri Centrafrique

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique, Kayumba Olivier, yifatanyije n’ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu mu gikorwa cyo kwibuka nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,abasaba gusigasira ibyagezweho.

Ni igikorwa cyabareye ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri M’poko mu Mujyi Bangui, Umurwa Mukuru wa Centrafrique.

Iki  gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Centrafrique ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Ambasasderi  Kayumba yagaragaje akamaro ko kuzirikana ku rugendo rwo kwiyubaka  u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 30 ishize.

Yasabye abakiri bato  gukomeza gusigasira ibyagezweho, ubudaheranwa no kwimakaza ubumwe, nk’uko bimaze imyaka 30 byubakwa.

Umuyobozi w’Ingabo zoherejwe muri Centrafrique  Col. Gahima Alphonse, yagaragaje  ko  ari ingenzi mu guhindura imyumvire y’abaturage no kurengera ikiremwamuntu, hagamijwe kwirinda  gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni igikorwa kije gikurikira icyabanje  ku wa 7 Mata ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi , gikozwe n’ingabo zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri muri iki gihugu. (MINUSCA)

Hacanywe n’urumuri rw’ikizere

UMUSEKE.RW

- Advertisement -