Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye kuvuga ko intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC nta kindi cyayirangiza uretse ibiganiro.
Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wungirije wa leta zunze ubumwe z’amerika ushinzwe dipolomasi, imiyoborere n’amahoro, Enrique Roige n’umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe demokarasi muri USAID, Mark Billera, mu ruzinduko bagiriye i Kinshasa.
Mu ruzinduko rw’iminsi irindwi izi ntumwa zagiriye muri icyo gihugu cya RDC, zageze no mu mujyi wa Goma, bagenzura uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa RDC.
Baganiriye n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku ngingo zitandukanye zirimo izirebana n’ubufatanye bw’ibihugu byombi, ariko no ku mutekano ukomeje kuzamba mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Roig yatangaje ko amerika iri kuganira n’abanyekongo ndetse n’ibihugu byo mu karere RDC iherereyemo kugira ngo haboneke ibisubizo bizava mu biganiro.
Ati “Turi gukorana n’abanyekongo n’abafatanyabikorwa bo mu karere kugira ngo dushake igisubizo kiganiriweho cy’ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC.”
Izi ntumwa zizakora raporo y’ibyo zabonye ku bijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC nyuma bayishyikirize ubuyobozi bukuru bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, ninayo kandi izashingirwaho mu kumenya ubufasha abanyakongo bakwiye kugenerwa.
Ibyo bitangajwe mu gihe imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo iyo mu karere ndetse na ONU bamaze igihe basaba ubutegetsi bwa Kinshasa gukoresha inzira y’ibiganiro kugira ngo bashake amahoro arambye ku ntambara ibera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Iyi miryango mpuzamahanga ikaba yarakunze kugaragaza ko gushaka igisubizo hakoreshejwe ingufu za Gisirikare bidashobora kurangiza amakimbirane y’intambara amaze imyaka myinshi muri icyo gihugu.
- Advertisement -
OLIVIER MUKWAYA / UMUSEKE.RW