Batandatu batsindiye guhagararira Amajyepfo muri ‘Rwanda Gospel Stars Live 2024′

Abanyempano batandatu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana batsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live 2024’ riri kuba ku nshuro ya kabiri.

Kuva tariki 2 Werurwe 2024 hatangiye urugendo rwo gushakisha abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazahagararira Intara zose mu irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ ryahereye mu Burengerazuba.

Kuri uyu wa 27 Mata hari hatahiwe abo Mu ntara y’Amajyepfo, igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abagera, baca imbere y’akanama nkempuramaka kari kagizwe na Irakoze Promese, Nelson Mucyo na Mike Karangwa.

Batandatu batsindiye i Huye ni Nshimiyimana Callixte, Semuhungu Gentil, Masengesho Fils, Niyigena Elise, Umuhoza Aime na Abayisenga Jean de la Croix.

Mike Karangwa yashimiye abanyempano b’i Huye, abasaba gufungura amarembo bagakuza impano zabo.

Semuhungu Gentil waboneye itike i Huye yabwiye UMUSEKE ko Rwanda Gospel Stars Live ari urubuga rwo kuzamurira ikizere abantu bafite impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuko amarushanwa menshi areba undi muziki.

Ati “Tuba twahuye n’abandi bantu bafite impano zitandukanye, aya ni amahirwe yo kugirwa inama no guhabwa umwanya”.

Rwanda Gospel Stars Live ni irushanwa ruri kuba ku nshuro ya kabiri, ubu ahantu hane mu gihugu hamaze gutanga abanyempano (23) hakaba hasigaye ahandi habiri harimo i Burasirazuba ku ya 4 Gicurasi mu Karere ka Rwamagana no mu Mujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Abatsinze bose ahabereye amajonjora bazahurira mu mwiherero hatoranywe batatu ba mbere.

Biteganyijwe ko uwa mbere azahembwa miliyoni 3Frw akanongerwa amasezerano y’umwaka afashwa mu bijyanye n’umuziki.

Uwa kabiri azahabwa miliyoni 2 Frw mu gihe uwa gatatu we azahembwa miliyoni 1Frw.

Batatu ba mbere bazakorerwa indirimbo imwe kuri buri wese, bakazaziririmba mu gitaramo cyo kwishimira uko iri rushanwa ryagenze giteganyijwe muri Kanama 2024.

Irakoze Promose usanzwe ari umunyamakuru yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Mike Karangwa umenyerewe mu myidagaduro yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Nelson Mucyo yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka

MUGIRANEZA THIERRY 

UMUSEKE.RW i Huye