Bizimana Djihad yakomeje abacitse ku icumu rya Jenoside

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ndetse akaba anakinira Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine, Bizimana Djihad, yihanganishije kandi akomeza abacitse ku icumu rya Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda n’Isi muri rusange, biri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni iminsi itangira tariki ya 7 Mata ikarangira tariki ya 4 Nyakanga.

Umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda babigize umwuga ukina muri shampiyona ya Ukraine, Bizimana Djihad ukinira Kryvbas Kryvyi Rih akanaba kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi, yahaye Abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure muri ibi bihe ndetse asaba bagenzi be kuzakoresha Siporo nk’umuyoboro wo kurushaho kunga Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni ubutumwa Djihad yahaye UMUSEKE mu kiganiro kigufi bagiranye, cyane ko uyu mukinnyi ari mu kazi mu gihugu cya Ukraine.

Yagize ati “Mu gihe Twibuka ndetse tukaba duhe agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntituzigere na rimwe twemera ko hagira ikidutandukanya, cyane cyane twe turi muri Siporo, kuko igamije guhuza abantu itagamije kubatandukanya.”

Yakomeje agira ati “Muri ibi bihe bitoroshye, twereke urukundo, imbaraga ndetse n’amasengesho abarokotse Jenoside.”

Mbere y’uko ajya gukina muri Ukraine, Bizimana Djihad yakiniye amakipe nka Etincelles FC y’iwabo i Rubavu, Rayon Sports, APR FC na Weslaand Beveren yo mu Bubiligi.

Kugeza ubu mu Rwanda, habarwa Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe cy’iminsi 100.

Bizimana Djihad yakomeje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -