Iran yagabye igitero kuri Israel ikoresheje indege zitagira abapilote  

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Indege zitagira abapilote zoherejwe mu gitero kuri Israel

Byari byitezwe cyane ku igihugu cya Iran kigaba ibitero kuri Israel kihimura ku gitero cyagabwe kuri Ambasade muri Syria kikagwamo abasirikare bakuru.

Kuri X yahoze ari Twitter, igisirikare cya Israel cyemeje ko Iran yagabye igitero ikoresheje indege zitagira abapilote, zahagurutse muri icyo gihugu zerekeza muri Israel.

Ubwo butumwa bugira buti “Igisirikare cya Israel kiriteguye, kiri kugenzura uko ibintu bimeze. Ubwirinzi bwo mu kirere cy’igisirikare cya Israel buriteguye, n’indege z’intambara n’amato byiteguye kurinda ikirere cya Israel. Igisirikare cya Israel kiri kugenzura ahashobora kwibasirwa.”

Minisitiri w’Ingabo wa Iran, Mohammad Reza Qaraei Ashtiani yaburiye igihugu icyo ari cyo cyose kizemera ko Israel ikoresha ikirere cyayo igaba ibitero kuri Iran, yavuze ko bazabona igisubizo gikwiye.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko Israel yiteguye igitero cya Iran, haba ari mu kwirinda no kuba na yo yagaba ibitero.

ISESENGURA

 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -