Bugesera: Barasaba ko ahiciwe Abatutsi hashyirwa ibimenyetso  

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Ntarama, barasaba ko hashyirwa ibimenyetso ku hantu haguye Abatusi muri Jenoside, kugira ngo amateka yaho adasibangana.

Ibi ni ibyatangajwe ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024, bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi bishwe barigaga , bigishaga mu ishuri ribanza rya Nyirarukobwa, n’imiryango isaga 100 yazimye  mu cyahoze ari Celule Nyirarukobwa.

Ni igikorwa cyateguwe na Nyirarukobwa Family, ihuriro rihuza abarokotse Jenoside bigaga ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa.

Karemera Gaudence,  ni umwe mu barokotse wigaga ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa akaba n’uhagarariye ihuriro rya Nyirarukobwa Family, avuga ko kuza kwibukira ku hahoze iri shuri ari ukwibuka ariko banaharanira ko amateka adasibangana.

Ati “ Kuri twebwe Nyirarukobwa tuyibonamo amateka ari ukubiri. Aha duhagaze hahoze ari ishuri ribanza, ryigagamo umubare munini ari Abatutsi, n’abigishaga umubare munini wari Abatutsi. Abo bose barishwe, n’ishuri riramburwa. Ariko ryaje kwimukirwa ku Kanzenze. Ikintu kituzana hano, ni imiryango irenga 100 yazimye. Kuza kwibukira aha, bivuze yuko twababajwe n’urupfu abacu bishwe kandi tukahaza kugira ngo ntibizongere.”

Uyu avuga ko haramutse hashyizwe ikimenyetso cyigaragaza amateka byarushaho gutuma amateka adasibangana

Ati “ Byadufasha ko no mu gihe kizaza tutakiriho, uzanyura aha wese azavuga ngo aha hakorewe jenoside, byatuma amateka adasibangana.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantale,nawe ashimangira ko hashyizwe ibimenyetso byarushaho kubungabunga amateka ahari.

Ati “ Icyo twifuza, icyo twifuje ni uko ahantu hatandukanye hashyirwa ibimenyetso, bigaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha Nyirarukobwa by’umwihariko nk’ahantu hagize umwihariko udasanzwe, hari abana b’abanyeshuri , hari imiryango yazimye. Icyo twifuza ni uko hashyirwa ikimenyetso kiriho amazina y’abahigaga bishwe, abarezi bishwe, ikimenyetso cy’imiryango yazimye yari ituye muri iki kigo , hagashyirwa ikimenyetso kigaragaza kuzima ku ishuri. Murabona ko hahoze ishuri ariko uyu munsi nta na fondasiyo ihari.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko mu rwego rwo gushyira ibimenyesto ahaguye Abatutsi hari inyigo iri gukorwa kandi bitanga ikizere.

Ati “Hari ubwo twagejeje aho twagombaga ndetse nababwira ko bitanga ikizere.Twasabwe kuzashyira ikimenyesto aha nyirarukobwa, byarumvikanye ku ikubitiro, ubu hakurikiyeho kwegera inzego bireba,tukemeranya ku nyigo(concept design), icyo byasaba, impushya n’ibindi bigomba kwitabwaho, ndizera neza ko igihe bizaba bimaze kwemezwa, tuzongera guhuza imbaraga nkuko twazihuje uyu munsi twese icyo kimenyetso tukacyubaka.Ibyo kandi n’ahandi bizaba ngombwa bizakorwa bityo”

Aha Nyirarukobwa higaga abana baturukaga Kayumba, Ntarama na Kanzenze.

Meya Mutabaza yatanze ikizere ko hazubakwa ikimenyetso cyigaragaza amateka ya Nyirarukobwa
Igikorwa cyitabiriwe n’abatuye Murenge wa Ntarama, abayobozi b’Akarere ka Bugesera n’izindi nzego

UMUSEKE.RW