CAF yateye mpaga USM Alger

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe ya USM Alger yo muri Algérie kubera gutuma umukino ubanza wa 1/2 mu marushanwa ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, wagombaga kuyihuza na RS Berkane yo muri Maroc, utaba.

Umukino ubanza wa 1/2 cya CAF Confederation Cup wagombaga guhuza USM Alger yo muri Algérie na Renaissance Berkane yo muri Maroc ku Cyumweru tariki ya 21 Mata, ntiwabaye kubera amakimbirane ashingiye kuri politiki, aho iyi kipe yasuye yangiwe gukinana imyambaro yazanye, na yo ihitamo gutaha nyuma yo kwishyushya.

Nyuma y’uko uyu mukino utabaye, Akanama Gashinzwe Imyitwarire muri CAF, kahise kicarara gasesengura impamvu nyamukuru yabiteye, maze gafata imyanzuro ikurikira.

USM Alger yahanishijwe guterwa mpaga y’ibitego 3-0 ndetse haziyongeraho n’ibindi bihano bitaratangazwa. Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 28 Mata kuri Stade Municipal Berkane Saa Mbili z’ijoro.

Ibihugu byombi bihora mu makimbirane ashingiye ku butaka buzwi nka Sahara y’Iburengerazuba Maroc ifata nk’ubwayo, mu gihe Algeria ibufata nk’igihugu kigenga.

Ikipe ya RS Berkane ifite imyambaro iriho ikarita irambuye ya Maroc, igaragaraho agace ka Sahara y’i Burengerazuba, yageze muri Algérie ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata.

Iyi myambaro yahise ifatirwa ku kibuga cy’indege, ikipe na yo ihamara amasaha menshi mbere y’uko yemererwa kujya kuri hoteli.

Igihugu cya Algérie gifata iyi karita, iri mu gatuza k’umwambaro wa RS Berkane, nk’ubushotoranyi bigendanye n’umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’ibihugu byombi, aho yo itumva uburyo ibifite aho bihuriye na politiki byagaragazwa muri ruhago.

Gusa, iyo myambaro ni yo RS Berkane yambara mu marushanwa yose yakinnye muri uyu mwaka ndetse Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yayemereye kuyikinana mu mukino ubanza yari kwakirwamo n’Abanya-Algérie ku Cyumweru.

- Advertisement -

Ku munsi w’umukino, amakipe yombi yageze kuri stade i Alger, ariko ubwo USM Alger ifite igikombe giheruka yari yiteguye gutangira gukina, Berkane yagumye mu rwambariro, yinubira ko itemerewe kwambara imyambaro yayo.

Amakuru avuga ko Abanya-Algérie bari bahaye Berkane indi myambaro iriho amazina n’ibirango byayo, ariko itariho ikarita ya Maroc.

Nyuma y’uko umukino utabaye, iyi kipe yo muri Maroc yafashe indege irataha.

Ku kibuga cy’indege, Berkane yabanje gusubizwa imyambaro yayo yari yarafatiriwe ikigera muri Algérie.

Algérie yacanye umubano na Maroc mu 2021, iyishinja ibikorwa by’ubushotoranyi.

Mu ntangiriro za 2023, Maroc yanze kwitabira CHAN 2022 yabereye muri Algérie.

RS Berkane yiboneye amanota itavunikiye
RS Berkane yari yateguriwe imyambaro itariho ikarita ya Maroc mu gatuza
USM Alger yatewe mpaga mu mukino ubanza wa 1/2 wa CAF Confederation Cup
CAF yateye mpaga USM Alger
Imyambaro RS Berkane isanzwe ikinisha mu marushanwa ya CAF
Abafana ba USM Alger bategereje ko umukino uba baraheba
Ikipe yahise yisubirira muri Algérie

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW