Croix Rouge Rwanda yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, isaba gukumira ikibi

Abakorerabushake, abakozi, abayobozi inshuti n’imiryango y’abari abakozi ba Croix Rouge mu Rwanda, bibutse ku nshuro ya 30 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bibutswa umwihariko bafite wo guharanira kurengera ikiremwamuntu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Mata 2024 ku cyicaro cya Croix Rouge y’u Rwanda mu Mirenge wa Kacyiru.

Cyatangijwe n’isengesho, kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso ruriho amazina y’abishwe muri Croix Rouge yahoze ari iy’Ababiligi no mu nkengero zayo, hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe byimbitse amateka y’u Rwanda, uko ivangura ryimitswe kugera ubutegetsi bubi bushyize mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abatutsi mu 1994.

Abarokotse Jenoside muri Croix Rwanda bibumbiye muri “Association Mbihoreze” bavuze uko baciye mu nzira y’umusaraba mu bihe bya Jenoside n’uko mu myaka 30 ishize bigobotoye agahinda.

Bashimangira ko bashengurwa n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abanga kwerekana aho abo bishe bashyizwe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Murekeyisoni Alodiya umwe mu barokotse Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi watujwe na Croix y’u Rwanda mu Mudugudu wa Jurwe mu Kagari ka Jurwe mu Murenge wa Ndera, yavuze ko ubu baruhutse umutwaro wo guheranwa n’agahinda bakaba barabashije kwiyubaka.

Ati” Tubona Croix Rouge ari Intumwa y’Imana yoherejwe ngo imenye ababaye, imenye impfubyi n’abapfakazi kuri twe tubifata nkaho iba itubwira ngo kura ujya ejuru.”

Umuyobozi wa Croix y’u Rwanda, Francoise Mukandekezi, yavuze ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko biteye isoni n’agahinda.

- Advertisement -

Yemeje ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside imigambi yabo yose izabapfubana kuko politiki y’u Rwanda n’ubuyobozi buriho, bitakwihanganira uhirahira kubiba inzangano no kwica abantu abahora uko baremwe.

Mukandekezi yasobanuye ko Croix Rouge y’u Rwanda izirikana imibereho y’abarokotse Jenoside ari nayo mpamvu mu bihe bitandukanye ikora ibikorwa byo kubasubizamo imbaraga.

Ati ” By’umwihariko muri iyi minsi kugira ngo bashobore no kwibuka bafite ikibafasha mu buzima bw’iminsi yose.”

Croix y’u Rwanda yahuje iki gikorwa cyo kwibuka no kuremera imiryango yarokotse Jenoside yatujwe mu Mudugudu wa Jurwe, Akagari ka Jurwe mu Murenge wa Ndera n’abaturanyi babo.

Abarimo abasirikare bamugariye ku rugamba n’abaturage bakennye kurusha abandi muri uwo Mudugudu bagenewe ubufasha bw’arenga miliyoni 2 y’u Rwanda yo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Croix Rouge y’u Rwanda yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa Croix y’u Rwanda, Francoise Mukandekezi
Murekeyisoni Alodiya umwe mu barokotse Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi wubakiwe na Croix Rouge y’u Rwanda

MURERWA DIANE/UMUSEKE. RW