Cyera kabaye Police yabonye amanota yuzuye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Police FC yabonye amanota atatu bwa kabiri muri uyu mwaka nyuma yo  gutsinda Amagaju ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona, Étoile de l’Est irushaho kujya ahabi nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Gorilla FC igitego 1-0.

Umukino wa Police FC n’Amagaju wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, kuri Kigali Péle Stadium, Saa Cyenda z’amanywa.

Umutoza Mashaki Vincent wa Police FC yari yahisemo kubanza mu kibuga Rukundo Onesme, Nkubana Marc, Rutanga Eric, Rurangwa Mose, Rutonesha Hesbone, Bigirimana Abeddy, Nshuti Savio Dominique, Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Jibrine Akuki.

Niyongabo Amaris we yahisemo kubanzamo Ndikuriyo Patient, Masudi Narcisse, Bizimana Iptihaj, Dusabe Jean Claude ‘Nyakagezi’, Tuyishime Emmanuel, Matumona Abdel Wakonda, Nkurunziza Seth, Rukundo Abdul Rahman, Shaban Rachid Loic, Ndayishimiye Eduard na Irumva Justin.

Igice cya mbere cy’umukino amakipe yombi nta buryo buremereye bwinshi yaremaga, byatumaga nta n’uburyo bukomeye imbere y’izamu. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Mu gice cya kabiri Police FC yaje ifite inyota yo gushaka ibitego ndetse biranayihira ku munota wa 65. Ni igitego cya mbere cyaturutse ku mupira Muhadjiri yakiriye ku ruhande rw’ibumuso, awucomekera neza rutahizamu Didier wahise awutera mu izamu, umunyezamu Patient awukuyemo ba myugariro b’Amagaju bananirwa gukiza izamu maze Kapiteni Savio awushyira mu nshundura.

Nyuma y’iminota icyenda Police FC ibonye igitego cya mbere yaje gushimangira intsinzi, itsinda icya kabiri. Ni igitego cyabonetse kuri penaliti, nyuma ya koruneri yari itewe Savio ashyize umupira ku mutwe ntiwaboneza mu izamu ahubwo usanga Mugisha Didier, wahise ashaka kuwurenza Tuyishime Emmanuel birangira awukoze n’ukuboko, Umusifuzi Ngabonziza atanga penaliti. Hakizimana Muhadjiri yahise ayitera neza, icya kabiri kiba kiranyoye.

Mu minota y’inyongera ngo umukino urangira, Umunyezamu Patient w’Amagaju yabonye ikarita y’umutuku ku ikosa yari akoreye inyuma y’urubuga rw’amahina, atega Hakizimana. Byabaye ngombwa ko Iradukunda Daniel ari we ujya mu izamu mu minota yari isigaye ngo umukino ugere ku musozo.

Umukino warangiye Police FC itahukanye intsinzi y’ibitego 2-0.

- Advertisement -

Iyi ntsinzi ibaye iya kabiri muri Shampiyona Police FC ibonye muri uyu mwaka, ikaba n’iya kabiri ibonye kuva imikino yo kwishyura ya shampiyona yatangira kuko yabonye intsinzi ya mbere mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-1.

Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 39, mu gihe Amagaju yagumye ku wa karindwi n’amanota 35.

Si uyu mukino gusa wakinwe kuri uyu wa kabiri kuko no mu Karere ka Ngoma Étoile de l’Est yari yakiriye Gorilla FC.

Ikipe ya Gorilla yafunguye izamu hakiri kare ku munota wa gatanu. Ni igitego cyaturutse kuri myugariro w’iburyo, Nsengiyumva Samuel wacenze abakinnyi batatu ba Étoile de l’Est, umupira awucomekera Nshimiyimana Tharcisse wahise awuhindura imbere y’izamu, Iradukunda Simeon wari uhagaze wenyine awusunikira mu izamu.

Mu gice cya mbere Gorilla yagerageje ubundi buryo nka butatu bwashoboraga kubaha igitego cya kabiri ariko ntibabasha kububyaza umusaruro, bajya kuruhuka bayoboye n’igitego 1-0.

Étoile de l’Est yaje mu gice cya kabiri yisize insenda ngo igombore. Iyi kipe y’i Ngoma yasunikwaga n’umurindi w’abafana bayo bari baje kuyishyigikira ku bwinshi, na cyane ko kwinjira byari ubuntu.

Gorilla yabashije kuryama ku gitego cyayo birangira batahukanye intsinzi y’igitego 1-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye abakunzi ba Gorilla bahumekaho kuko igitutu cyo kurwanira kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri bakigabanyije. Kuri ubu Gorilla yahise ifata umwanya wa 11 by’agateganyo n’amanota 29.

Ni mu gihe  Étoile de l’Est yo icyizere cyo kuguma ku Cyiciro cya Mbere cyarushijeho kuyoyoka kuko yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 22.

Gahunda y’indi mikino y’umunsi wa 26 wa Shampiyona

Ku wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, saa Cyenda z’amanywa.

Musanze vs Gasogi United
Kiyovu Sports vs Sunrise

Ku wa Kane tariki 4 Mata 2024, saa Cyenda z’amanywa 

Muhazi United vs Mukura Victory Sports
Rayon Sports vs Etincelles FC

Ku wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, saa Cyenda z’amanywa.

Marines vs Bugesera
AS Kigali vs APR FC
Muhadjiri yatsinze igitego cya Kabiri cya Police FC
Savio yafashije ikipe ye kubona amanota atatu
Mugisha Didier yafashije cyane ikipe ya Police FC
Gorilla FC yabonye amanota y’ingenzi cyane

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW