Gasogi yongeye gutanga ubutumwa mu Gikombe cy’Amahoro

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Binyuze kuri Muderi Akbar, Gasogi United yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, biyongerera amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.

Ni umukino wabaye ku wa Kabiri tariki ya 16 Mata 2024, kuri Kigali Péle Stadium saa Cyenda z’amanywa. Wabanjirijwe n’umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umutoza Mashami Vincent wa Police FC, yari yahisemo kubanza mu kibuga Rukundo Onésime, Nkubana Marc, Rutanga Eric, Rurangwa Mossi, Bigirimana Abeddy, Rutonesha Hesbone, Nsabimana Eric, Nshuti Dominique Savio (c), Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Akuki Djibrine.

Ku ruhande rwa Gasogi United habanjemo Ibrahima Dauda, Niyitegeka Idrissa (c), Udahemuka Jean de Dieu, Nshimiyimana Marc Gauvin, Yao Henock, Muderi Akbar, Hakizimana Adolphe, Hassan Djibline na Mbirizi Eric.

Police FC ni yo yari yakiriye uyu mukino ubanza.

Gasogi United yatangiye iri hejuru ndetse inasatira cyane ikipe ya Police FC. Hakiri kare cyane Djibline Hassan yashoboraga kubonera Gasogi United igitego ariko amahirwe meza yari abonye ayapfusha ubusa nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Hakim, umupira awutera hanze y’izamu.

Bidatinze, Gasogi United yaje kubona igitego cya kare, ahagana ku munota wa 12, igitego cyatsinzwe nUmurundi, Muderi Akbar, ku makosa yari akozwe na ba myugariro ba Police FC barimo Rurangwa Mossi wagize umukino mubi.

Gasogi United yakomeje kotsa igitutu izamu rya Police FC bituma Umutoza Mashami akora impinduka, akuramo Rurangwa Mossi wari wagowe n’uyu mukino, amusimbuza Kwitonda Ally.

Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda yanyuzagamo igashaka uko yabona igitego. Nko mu minota y’inyongera Kapiteni Savio yashoboraga gutsinda igitego mbere yo kujya kiruhuka, ariko umupira yari ahirikiye mu izamu n’umutwe urenzwa izamu n’Umunyezamu Dauda.

- Advertisement -

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye, Urubambyingwe ruri imbere n’igitego 1-0.

Police FC yaje mu gice cya kabiri ishaka igitego ku kabi n’akeza, yagiye ikora impinduka zigamije gusatira, yinjiza mu kibuga Chukwuma Odili, Sumaila Moro na Nyamurangwa Moses, baje basimbura Rutonesha Hesbone, Mugisha Didier na Djibrine Akuki.

Gasogi United yakinnye igice cya kabiri irinda izamu rya yo, ibifashijwemo n’Umunyezamu Dauda witwaye neza muri uyu mukino.

Imbaraga Police FC yongeyemo mu gice cya kabiri nta kinini zabafashije kuko n’ubundi iminota 90 y’umukino yarangiye itsinzwe na Gasogi United ibitego 1-0.

Mu mukino wo kwishyura uzaba tariki 23 Mata 2024, Police FC isabwa kuzatsinda ibitego 2-0 kugira ngo ikomeze, kubera ko yatsindiwe mu rugo kandi igitego cyo hanze gifite agaciro muri iri rushanwa.

Mu gihe yaba idatsinze ikinyuranyo cy’ibitego bibiri, irasabwa byibura gutsinda igitego 1-0 nk’iyi yatsinzwe kugira ngo ibashe kubona amahirwe yo kujya muri za penaliti.

Undi mukino ubanza wa 1/2 uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda aho uzahuza Rayon Sports na Bugesera FC i Nyamirambo.

Police FC yagowe n’uyu mukino
Muhadjiri ntiyorohewe na ba myugariro ba Gasogi United
Ubwo Muderi Akbar yishimiraga igitego
Gasogi United yari nziza muri uyu mukino

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW