Samuel Gueulette n’ikipe ye batwaye Igikombe cya Shampiyona, Yannick Mukunzi agaruka mu kibuga, Bizimana Djihad n’ikipe ye bongera kubona intsinzi mu mpera z’icyumweru
Nk’uko bisanzwe, buri wa mbere UMUSEKE ubagezaho uko abakinnyi b’Abanyarwanda bashakira umugati hanze y’igihugu baba bitwaye mu makipe yabo, mumpera z’icyumweru.
Reka duhera ku nkuru nziza kuri myugariro w’Umunyarwanda, Samuel Gueulette, watwaranaga igikombe cya shampiyona n’ikipe ye ya LAAL La Louvière. Uyu musore ukiri muto yakinnye umukino wose ubwo ikipe ye yatsindaga Gent B ibitego 3-1, ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, umukino Gueulette yanabonyemo ikarita y’umuhondo ku munota wa 62.
LAAL bakunda gutazira Ibirura, itwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu Bubiligi [National Division 1] , hakibura imikino itatu ya shampiyona. Umwaka utaha w’imikino iyi kipe yashinzwe mu 2009, nyuma yo kwihuza kw’amakipe abiri, izakina icyiciro cya kabiri [Challenger Pro League].
Tutarava mu Bubiligi, ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata, Hakim Sahabo yatangiye umukino, asimburwa ku munota wa 64, mu mukino ikipe ye ya Standard de Liège yanganyijemo na Westerlo ibitego 3-3.
Kuri ubu, Standard de Liège ni iya gatanu n’amanota 20 ku rutonde rw’amakipe atandatu ari gukina imikino y’itsinda rya ‘Conference league’ muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Bubiligi.
Ikipe ya Royale Union SG y’Umunyenzamu Maxime Wenssens, ku Cyumweru, tariki 14 Mata 2024, yatsinzwe na Club Brugge ibitego 2-1. Kuboneka mu bakinnyi 18 bifashishwa mu mukino bikomeje kuba ihurizo ku muzamu w’Amavubi Maxime.
Royale Union SG ni iya gatatu n’amanota 35 ku rutonde rw’itsinda ry’amakipe atandatu ahatanira Igikombe [Championship group] muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bubiligi n’amanota.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, yakinnye umukino wose ubwo ikipe ye ya Kryvbas yatsindaga ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine. Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu.
- Advertisement -
Magingo aya, Kryvbas ni iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 51.
Muri Suède, Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri (Superettan), yarakomeje ku munsi wayo wa gatatu. Sandvikens IF y’Abanyarwanda Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi yitwaye neza, kuko yatsinze Oster igitego 1-0. Muri uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, Yannick yagiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 86, mu gihe Lague we atigeze agaragara mu bakinnyi 18 bifashishijwe mu mukino.
Sandvikens ni iya munani ku rutonde rwa shampiyona n’amanota atandatu.
Gefle IF ya Rafael York na yo ikina muri Superettan, ejo hashize ku Cyumweru, yatsinzwe na Oddevold ibitego 2-1, umukino York atigeze akandagira mu bakinnyi 18 bakoreshejwe.
Ikipe ya Gefle IF ni iya 14 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota abiri gusa.
Shkupi FC ya myugariro Rwatubyaye Abdul yaratsikiye, ku wa Gatandatu, ubwo yanganyaga na Sileks 0-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona. Rwatubyaye yari mu kibuga iminota yose y’umukino.
Shkupi ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macédoine n’amanota 55.
Muri Norvège, Mutsinzi Ange Jimmy yakinnye iminota yose ubwo FK Jerv akinira yatsindaga Hodd ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu itsinda rya Kabiri.
FK Jerv ni iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota atandatu.
Umunyarwanda Dylan Maes ukina mu Cyiciro cya Mbere muri Latvia, yakinnye iminota yose y’umukino, anahabwa ikarita y’umuhondo ku munota wa 46, ubwo ikipe ye ya Jelgava yatsindwaga na Valmiera ibitego 0-3, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona.
Jelgava ntiyorohewe kuko ari iya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota abiri.
Muri Afurika y’Epfo, umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnye umukino wose ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024, ubwo ikipe ye ya TS Galaxy yatsindwaga na Stellenbosch ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.
TS Galaxy ni iya gatandatu ku rutonde n’amanota 34.
Muri Maroc, myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yicaye ku ntebe y’abasimbura iminota 90 y’umukino, ubwo ikipe ye ya FAR Rabat yatsindaga Maghreb Fez ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa 26 wabaye ku Cyumweru.
FAR Rabat iracyayoboye shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Maroc, (Botola Pro) n’amanota 64.
Muri Kenya ho, byari ibicika ku Cyumweru muri ‘Mashemeji Derby’, umukino uruta iyindi yose muri kino gihugu, warangiye Gor Mahia itsinze AFC Leopards igitego 1-0. Sibomana Patrick yari ku ntebe y’abasimbura, mu gihe Bayisenge Emery atari mu bakinnyi 18 bifashishijwe. Ku ruhande rwa AFC Leopards, rutahizamu, Gitego Arthur na we ntiyigeze agaragara mu bakinnyi 18 bakoreshejwe.
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya, Gor Mahia iracyayoboye urutonde n’amanota 57, mu gihe Leopards yo ari iya munani n’amanota 38.
Reka twerekeze muri Libya, ahakina Abanyarwanda, Manzi Thierry na Niyonzima Haruna. Al Ahly Tripoli ya Manzi Thierry, ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata, yatsinzwe igitego 1-0 na Al Madina bahanganiye igikombe. Manzi ntiyigeze aboneka mu bakinnyi 18 bakoreshejwe.
Nyuma y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu itsinda B, Al Ahly Tripoli iracyayoboye urutonde n’amanota 38.
Haruna we yabashije gukina igice cya mbere cy’umukino ikipe ye ya Al Ta’awon yanganyijemo na Al Akhdar igitego 1-1, ku Cyumweru.
Nyuma y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu itsinda A, Al Ta’awon ni iya kane ku rutonde n’amanota 25.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW