Haruna Niyonzima yasabye urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi akanakinira Al Ta’awon FC yo muri Libya, Haruna Niyonzima, yatanze ubutumwa busaba urubyiruko kurwanya no kwamaganira kure abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu gihe u Rwanda n’Isi biri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abantu batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa bukomeza Abanyarwanda ndetse bunagira inama urubyiruko.

Haruna Niyonzima ukina muri shampiyona ya Libya mu kipe ya Al Ta’awon FC, aganira na UMUSEKE, yatanze ubutumwa burushaho gukangurira urubyiruko kurwanya bivuye inyuma no kwamaganira kure abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ati “Mu gihe nk’iki nk’uko u Rwanda n’Isi yose Twibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’aba-sportifs dukwiye gufata uyu mwanya duhumuriza abagizweho ingaruka na Jenoside.”

Yakomeje agira ati “Ndetse twe nk’urubyiruko dukwiye gushyira hamwe twamaganira kure abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”

Haruna yakomeje agira inama urubyiruko, kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga barwanya abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda.

Ati “Ndetse tunarusheho gukoresha imbuga nkoranyambaga zacu neza, mu gutambutsa ubutumwa bwiza kandi bwubaka u Rwanda. Tujye tunarwanya abashaka kutugorekera amateka bayavuga uko atari maze tubabwize ukuri.”

Muri ubu butumwa, Niyonzima yasoje akomeza u Rwanda n’Abanyarwanda ashimira Leta y’u Rwanda yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse asaba Abanyarwanda kurushaho gushyira hamwe.

Uyu mukinnyi yakiniye amakipe arimo Etincelles FC y’iwabo i Rubavu, Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Yanga Africans, Simba SC na Al Ta’awon FC arimo ubu.

- Advertisement -

Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira buri tariki ya 7 Mata ikarangira tariki ya 4 Nyakanga.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko Abatutsi barenga miliyoni, ari bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100.

Haruna Niyonzima yasabye urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW