Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yakiriye mugenzi we w’u Bubiligi, Ludivine Dedonder, aho ibiganiro by’impande zombi byibanze ku kunoza kurushaho ubufatanye mu bya Gisirikare.
Kuri uyu wa mbere tariki 8 Mata 2024,ni bwo Minisitiri w’Ingabo z’u Bubiligi, Ludivine Dedonder n’itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda, hamwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo Gen Mubarakh Muganga.
Ibiganiro by’impande zombi byibanze ku bufatanye busanzwe hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bubiligi no kurushaho kwagura ubufatanye.
Mbere y’inama yabahuje,aba bayobozi babanje kunamira abasirikare b’Ababiligi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igitangira.
Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwabo ruri ahahoze hitwa Camp Kigali.
Kuri uyu munsi nibwo Guverinoma y’u Bubiligi n’iy’u Rwanda byibutse abasirikare b’Ababiligi 10 barindaga Uwiringiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe bishwe na Ex-FAR tariki ya 7 Mata 1994.
Aho bishwe bagiye guherekeza Uwilingiyimana kuri Radiyo y’Igihugu, ubwo yaragiye gusaba Abanyarwanda gutuza no guhagarika ubwicanyi nyuma y’ urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvenal.
Ni mu gihe iki gikorwa kandi cyabaye nyuma y’ikindi gikorwa cyo kwibuka abakozi ba Ambasade y’u Bubiligi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubufatanye bw’igisirikare cy’u Rwanda n’u Bubiligi bwakunze kwibanda mu kwigisha ibya gisirikare ndetse no gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi n’ibindi.
- Advertisement -
MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW