Imvura ifite ubukana izakomeza mu ntangiriro za Gicurasi

Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Iteganyagihe , Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 (kuva taliki ya 1 kugeza ku ya 10), hateganyijwe ko imvura izakomeza kugwa, aho imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 40 na 200 mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ibi bikubiye mu Itangazo ryasohowe na Meteo Rwanda rivuga iteganyagihe mu minsi 10 ya mbere ya Gicurasi.

Iki kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe kivuga ko mu gice cya mbere cya Gicurasi, ingano y’imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya mbere cy’ikwezi kwa Gicurasi iri hagati ya milimetero 30 na 100).

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi irindwi (7) ikazagwa mu minsi itandukanye bitewe n’ahantu ariko imvura

nyinshi iteganyijwe cyane cyane hagati y’itariki ya 1 n’itariki ya 4 Gicurasi 2024.

Kigakomeza kivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga ihehereye iri mu karere hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Meteo Rwanda yongeyeho ko mu bice byinshi by’uturere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro no mu bice bicye by’uturere twa Gakenke, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru hateganyinwe imvura iri hagati ya milimetero 160 na 200.

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda niwo uteganyijwe muri iki gice cya mbere cya Gicurasi 2024.

Mu gihe ibipimo bya Meteo Rwanda bigaragaza ko mu ntangiriro za Gicurasi hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi ( C°) 18 na 28 mu Rwanda, bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice.

- Advertisement -

Meteo Rwanda ivuga ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bukaba bumaze gusoma, ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe.

Ahantu hashobora kuzibasirwa ni mu ntara y’Amajyarugu, iy’ Amajyepfo niy’lburengerazuba.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW