Inzara iraca ibintu mu Burundi bwa Ndayishimiye

Ikibazo cy’inzara mu Burundi kirakomeye ku buryo hari abagurishije ibyabo ngo babone ibibatunga, abandi bahisemo guhungira muri Tanzania, hari amakuru avuga ko hari n’abo imaze guhitana n’ubwo ubutegetsi bwa Varisito Ndayishimiye buryumaho.

Ni mu gihe kandi ibiciro by’ibiribwa, ubukode bw’inzu, ibiciro by’ingendo n’ibindi bya nkenerwa byikubye inshuro zirenga eshatu.

Ni ikibazo kiri mu gihugu cyose, bikaba akarusho mu Mujyi wa Bujumbura no mu Ntara za Kirundo, Kayanza na Ngozi zihana urubibi n’u Rwanda.

Ubwo bukene bwugarije u Burundi bwa, amakuru ahamya ko ifunguro ribona umugabo rigasiba undi.

Ni mu gihe mu mbwirwaruhame zitandukanye, Perezida Ndayishimiye avuga ko u Burundi bukungahaye kurusha Amerika.

Imvugo za Ndayishimiye wemeza ko u Burundi ari muri “Edeni” zihabanye n’iby’abaturage bataka ko ubuzima buhenze cyane.

Umwe mu batuye muri Komine Musaga mu Mujyi wa Bujumbura, avuga ko gukora ku munwa muri uwo mujyi ari tombola mu zindi.

Yagize ati “ Ibyo kurya byarabuze, lisansi yarabuze, ubuzima bw’i Bujumbura burenze ukwemera.”

Abaturage bo mu Ntara zihana imbibi n’u Rwanda, na bo bavuga ko inzara yatewe n’izuba ryabaye ryinshi imyaka yabo ikuma, bikubitiraho ko n’Igihugu cyabo cyadadiye imipaka batabasha kujya guhahira mu Rwanda.

- Advertisement -

Umwe muri bo wo mu Kirundo ati ” Imipaka igifunguye twajyaga guca inshuro no guhaha mu Rwanda none ubu tumeze nk’abafungiranye mu nzu ntacyo gushyira mu nda, turashonje cyane.”

Abakozi ba Leta na bo ntiborohewe kuko binuba ko umushahara ari nk’agatonyanga mu nyanja. Abarimu bo kugeza ubu ntibarabona umushahara w’ukwezi kwa Werurwe.

La Voix de l’Enseignant ikinyamakuru cy’Abarimu kivuga ko “Na wa mushahara w’intica ntikize, twitaga serumu ntawo turabona. Turahangayitse cyane”.

Abacuruzi bamwe bafunze imiryango kubera umusoro uhanitse, kurangura bahenzwe no kubura abaguzi.

Banki y’Isi ivuga ko ibibazo by’ubukungu, itumbagira ry’ibiciro n’ihananuka ry’ifaranga ry’u Burundi muri iyi myaka ibiri, byaherukaga mu 1997 ubwo u Burundi bwafatirwaga “Embargo”.

Nta gikozwe ngo abagiraneza batange imfashanyo, iyi nzara abaturage bataka yakomeza ikiyongera aho kugabanyuka.

Gusa Perezida Ndayishimiye avuga ko Abarundi bakwiriye kureka kwiriza ahubwo bakegura amasuka nk’uko na we abikora mu mirima ye.

Varisito Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW