Kaboy yahesheje Rayon Sports WFC igikombe cy’Amahoro

Ibitego  bya Mukandayisenga Jeanine ‘Kaboy’, byafashije Rayon Sports y’Abagore kwegukana Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere, nyuma yo gutsindira Indahangarwa ku mukino wa nyuma ibitego 4-0.

Uyu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Mata 2024, kuri Kigali Pèle Stadium, saa Sita z’amanywa.

Ni umukino wabaye nyuma y’aho amakipe yombi atigeze yishimira isaha y’umukino kuko bifuzaga ko umukino nk’uyu wo guhatanira Igikombe wagakwiye kuba ari wo ukinwa nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu bagabo, umukino  Rayon Sports y’Abagabo yatsinzemo Gasogi United igitego 1-0, saa Cyenda z’amanywa.

Rayon Sports WFC yatangiranye imbaraga uyu mukino ndetse hakiri kare cyane ku munota wa 12, Mukandayisenga yaje gufungura amazamu y’Indahangarwa z’i Kayonza, nyuma y’umupira muremure wari utewe na Jocelyne, ahita aroba umunyezamu.

Mu gihe bari bakibaza ibibaye, nyuma y’iminota itatu Mukandayisenga yongeye kubonera Rayon Sports igitego cya kabiri, nyuma yo kunyura mu rihumye ubwugarizi bw’Indahangarwa.

Murera y’Abagore yakomeje gushakisha uko yabona igitego cya gatatu, ariko birangira bagiye kuruhuka bikiri ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, inkumi zitozwa na Rwaka Claude ntizigeze zidohoka ngo zihe urwaho Indahangarwa.

Mukandayisenga witwaye neza muri uyu mukino, yongeye gutsinda igitego muri uyu mukino ahagana ku munota wa 53, nyuma y’umupira yari ahawe na mugenzi we Mary Chavinda.

Ku munota wa 65 w’umukino, Mukandayisenga yongeye kureba mu izamu ry’Indahangarwa, atsinda igitego cya kane nyuma yo gucenga ba myugariro b’Indahangarwa, agacenga n’Umunyezamu Gisele.

- Advertisement -

Indahangarwa yagerageje gushaka uburyo yabona impozamarira, ariko biranga, umukino urangira Rayon Sports itsinze ibitego 4-0.

Rayon Sports itwaye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere nyuma y’uko umwaka ushize yari yagitwawe na AS Kigali ku mukino wa nyuma, itsinzwe igitego 1-0. Iki Gikombe Rayon Sports WFC itwaye kiyongereye ku cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yatwaye muri uku kwezi.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na AS Kigali WFC yatsinze Fatima WFC ibitego 4-1 mu mukino wabereye ku Mumena.

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe izahabwa miliyoni 12 Frw, Indahangarwa zabaye iza kabiri zihabwe miliyoni 5 Frw, mu gihe As Kigali yatwaye umwanya wa gatatu izahabwa miliyoni 3 Frw.

Cyari igikombe cya Kabiri muri uyu mwaka
Rayon Sports WFC yagize umwaka mwiza
Kaboy na bagenzi be bishimiraga igitego
Jeanine yagoye Indahangarwa WFC
Ibyishimo by’Aba-Rayons
Yatsinze ibitego bine

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW