Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko hari Imiryango irenga 2000 y’Abarokotse Jenoside batishoboye ikeneye gusanirwa amacumbi.
Ibi byavugiwe mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Umuhango wabereye mu Murenge wa Rukoma.
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée avuga ko hari ibikorwa bitandukanye Guverinoma y’u Rwanda imaze gukorera abarokotse Jenoside, ariko hakiri bamwe bafite ibibazo by’amacumbi yubatswe Jenoside irangiye ashaje akaba ashaje cyane ku buryo akeneye gusanwa.
Ati”Dufite abarenga 2000 bafite inzu zishaje zikeneye gusanwa .”
Uwiringira avuga ko abo bakeneye gusanirwa amacumbi ari abantu bafite ubushobozi bukeya bagomba kubona ubufasha butangwa na leta cyangwa abafatanyabikorwa bayo.
Yavuze ko usibye abakeneye gusanirwa inzu, bafite Imiryango 100 idafite amacumbi.
Ati “Uyu mwaka turimo kubaka inzu 31 tuzashyikiriza bamwe mu barokotse Jenoside.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma,Mandera Innocent ,avuga ko mu Ngengo y’Imari ya Leta igenera uturere bayimanura ikagera no ku rwego rw’Imirenge.
Ati “Hari abakecuru bintwaza dufite Leta iha inkunga y’ingoboka.”
- Advertisement -
Ubuyobozi bw’Akarere kandi buvuga ko hari imishinga 100 y’abarokotse batera inkunga buri mwaka.
Mu Mudugudu wa Mbizi ahabereye igikorwa cyo kwibuka ni mu gace Abatutsi benshi biciwe babashyira mu byobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro icyo gihe, ubu imibiri yabo ikaba yarakuwemo iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.