Kigali Marriott Hotel yahakanye ibyo gufatwa n’inkongi

Ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel, bwahakanye ko inyubako yayo yafashwe n’inkongi y’umuriro, nyuma y’uko hagaragaye hacumba umwotsi mwinshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024, inyubako ya Kigali Mariott Hotel yagaragaye icumbaho umwotsi bikekwa ko yaba yafashwe n’inkongi.

Ubuyobozi bw’iyi hoteli  bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bwanyomoje ko umwotsi wagaragaye ntaho uhuriye  n’inkongi .

Bwagize butiTurashaka kubwira abaturage ko ikibazo cyagaragaye ku nyubako yacu atari inkongi y’umuriro. Umwotsi wagaragaye inyuma y’inyubako yacu wateye nuko hari imirimo yari gukorwa ijyanye n’ubwirinzi.”

Mu nyubako nk’izi zakira abantu, hasanzwe habamo ibikoresho biburira abantu igihe habayeho inkongi, nk’ibikoresha amajwi asakuza, agatanga impuruza.

Iyi hoteli isobanura ko nyuma yaho umwotsi uzamutse, habayeho impuruza (Alarm) kandi babisabira imbabazi.

Ikomeza iti “ Birumvikana impanuka ntiteguza, turasaba imbabazi ku bibazo byose byabaye. Itsinda ryacu ryihutiye gucyemura  ikibazo cya tekiniki cyateje impuruza y’ibinyoma kandi twizeza ko icyo dushyize imbere ari ukureba niba abashyitsi bacu ndetse n’abantu bose bari mu nyubako bafite umutekano.”

Kigali Marriott Hotel yafunguwe ku mugaragaro mu Rwanda mu   Ukwakira 2016. Iyi ni imwe muri Hotel ikomeye u Rwanda rufite.

Kigali Mariott Hotel byakekwaga ko yafashwe n’inkongi

UMUSEKE.RW

- Advertisement -