Kigali: Moto yahiye irakongoka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2024, mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga I , ahazwi nko mu ‘Gahoromani’ , moto ifite pulaki RE439 D yahiye irakongoka.

Amakuru avuga ko iki kinyabiziga ari icya  Iradukunda Jean d’Amour w’imyaka 29, wari usanzwe ukora akazi k’ubumotari mu Mujyi wa Kabuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yabwiye UMUSEKE ko  iyi moto yafashwe n’inkongi iparitse.

Ati “ Yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gihe yari aparitse muri parikingi (Parking), i kabuga , bavuga ko inkongi y’umuriro ishobora kuba yaturutse kuri sirendere (cyrendre) ahajya za buji, niho umuriro watangiye kwaka uturutse.”

SP Sylvestre Twajamahoro avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahageze rifatanyije n’abaturage, basanga moto yamaze kuzima.

Yongeraho ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyo mpanuka ndetse ko iperereza ryahise ritangira.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga kandi ko iyi moto yari isanzwe ifite ubwingizi ndetse asaba abatwara ibinyabiziga kujya babifatira ubwishingizi .

Ati “Ikiza umuntu yakwishimira ni uko yari ifite ubwishingizi, tunakangurira n’abandi ko bakwiye kujya bagira ubwishingizi bw’ibinyazabiziga byabo.”

Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga bose ko bakwiye kujya bareba ubuziranenge mbere yuko bahaguruka kugira ngo birinde inkongi za hato na hato.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW