Tariki ya 10 Mata 2024 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, abaturage n’abayobozi batandukanye bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Igikorwa cyatangijwe no gushyira indabo no kunamira imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe iruhukiye mu Rwibutso rwa Gikondo.
Urubyiruko rwavuze amazina y’Abatutsi bishwe muri uyu Murenge hanacanwa urumuri rw’icyizere nk’ishusho y’uko u Rwanda n’Isi bitazongera kugwa mu icuraburindi rya Jenoside.
Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice yikije ku budaheranwa bwaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimangiye ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi, anashishikariza abaturage kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya uyihembera wese.
Umubyeyi yavuze kandi ko bagiye kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo basabe ko itariki yo Kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside mu cyahoze ari Gikondo yaba imwe.
Ati ” Ni byiza ko ubutaha twakwibukira hamwe kuko duhuje byinshi. Turizeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ko tugiye kubiganiraho nk’ubuyobozi.”
Mu kiganiro cyatanzwe na Adalbert Rukebanuka, Rutsinga Jean na Lt.Col (Rtd) Gerard Nyirimanzi, cyagarutse ku mateka yaranze u Rwanda, uko Jenoside yateguwe n’uko yahagaritswe n’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi.
Muri iki kiganiro cyayobowe na Bwana Alain Numa, urubyiruko rweretswe uko rugomba guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’uko Abanyarwanda muri rusange bakwiriye gushungura ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
- Advertisement -
Mu buhamya bwatanzwe n’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Ayabahutu Bernard, yagaragaje uko yarokowe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, nyuma y’inzira ndende y’ububabare yaciyemo kimwe n’abandi batutsi bahigwaga n’ingabo za Leta hamwe n’Interahamwe.
Ayabahutu yavuze ko kwibuka bitagamije gusubiza abantu inyuma, ko ahubwo “Twibuka kugira ngo duture uwo mutwaro w’agahinda no gusubiza agaciro abakambuwe.”
Yasabye kandi abari aho cyane cyane urubyiruko, kwirinda inzangano n’amacakubiri kuko ari bo byagejeje u Rwanda ahabi; abantu bagahora bashishikajwe no gushaka inzira iganisha ku bumwe bw’abanyarwanda.
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na UMUSEKE, bavuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukwibuka urugendo u Rwanda rumaze gukora mu kwiyubaka muri iyi myaka 30 ishize.
Aime Muhire ati ” Umwe mu misingi ikomeye ni ukubanisha Abanyarwanda binyuze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kandi ibyagezweho byose ni ikimenyetso cyemeza ko abantu babanye neza.”
Clementine Uwamwezi nawe ati ” Abanyarwanda tugomba gusigasira ibyagezweho, kwirinda amacakubiri no kubwiza ukuri urubyiruko amateka y’u Rwanda kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yavuze ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, u Rwanda rwageze kuri byinshi bishingiye ku bumwe.
Yongeyeho ko kwibuka bituma abantu bazirikana ububi bwa Jenoside, bikanatuma bafata ingamba zo gukumira no kurwanya ibyatuma ishobora kongera kuba, harimo no kurwanya ingengabitekerezo yayo.
Ati “Twaje gufata ingamba yo kugira ngo iriya Jenoside yabaye itazongera n’umunsi wa rimwe.”
Murenzi yavuze ko u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, kubanisha abakoze ibyaha n’ababikorewe, gusaba imbabazi no kuzitanga, kurwanya amacakubiri kugira ngo abanyarwanda bose biyubakire igihugu giteye imbere.
Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Kigarama, Mutanguha Clement yahumurije abacitse ku icumu, abasaba gukomera muri ibi bihe bitoroshye, abasaba kudaheranwa n’agahinda kuko kurokoka bisaba kongera kubaho.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama buvuga ko hari inzu eshanu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziri gusanwa, iyo mirimo ikazarangira muri Gicurasi 2024.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW