#Kwibuka30: RBC yiteguye guhangana n’ibihungabanya ubuzima bwo mu mutwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyatangaje ko hubatswe ibikorwaremezo, hahugurwa abaganga, abajyanama b’ubuzima n’abandi bahawe amasomo ku buzima bwo mu mutwe, bakaba biteguye gufasha uwo ari we wese wagira ikibazo cy’ihungabana mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Harabura iminsi micye ngo ku Cyumweru u Rwanda rutangire icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Darius Gishoma avuga ko inzego z’ubuzima zamaze kubaka ubushobozi guhera mu nzego zegereye abaturage, ndetse ibyo bikaba biri mu bituma imibare y’abagihura n’ihungabana mu bihe nk’ibi igenda igabanuka uko imyaka ihita.

Mu kiganiro RBC na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 04 Mata 2024, Dr Gishoma yavuze ko iryo hungabana rigenda rigabanuka ugeraranyije n’uko byari bimeze mu myaka yo yatambutse.

Yagize ati “Duhereye mu mwaka wa 2010 mu cyumweru cyo Kwibuka (kuva tariki 7-13 Mata) imibare twakiraga hari n’aho twageze ku 4,300 bahungabanye mu gihe cyo kwibuka. Imibare yagiye igabanyuka igera hagati ya 3000 na 4000 mbere gato ya COVID 19.”

Yagaragaje ko mu Cyumweru cy’Icyunamo muri Mata 2023, abantu bagera ku 2184 aribo bahuye n’ibibazo by’ihungabana.

Dr Gishoma yashimangiye ko mu myaka 30 ishize, Guverinoma y’u Rwanda yubatse ibikorwa remezo bikomeye birimo ibitaro byabugenewe mu gutanga serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibyo bitaro birimo ibya Ndera, Kigali Mental Health Referal Center, Huye Isange Rehabilitation Center na Icyizere Psychotherapy Center.

Ni mu gihe kandi ku Bitaro bya CHUK, ibya CHUB, ibya Gisirikare i Kanombe n’ibyitiriwe Umwami Faisal naho hatangirwa serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.

- Advertisement -

Hiyongeraho kandi ibitaro 46 byo ku rwego rw’Intara n’Akarere n’Ibigo Nderabuzima 386 bifite abantu bahuguriwe gutanga serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.

Imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nka AVEGA, AERG na GAERG nayo ifite abajyanama ku buzima bwo mu mutwe b’abakorerabushake, biteguye gufasha abahura n’ibibazo by’ihungabana muri iki gihe.

Dr Uwera Kanyamanza Claudine, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, yasabye Abanyarwanda guhumurizanya hanitabwa ku barokotse Jenoside kuko bagorwa cyane no kunyura mu bihe byo kwikuka.

Ati “ Kwibuka ni umwanya ufasha mu komorana ibikomere, muri iki gihe ni igihe twibuka ibintu bikomeye no gushaka uko twafasha kugira ngo abantu birinde, kudukomeretsa, twumve ko dutekanye, kandi n’igihugu cyaduhaye agaciro ku buryo twakoresha uyu mwanya neza.”

Dr Kanyamanza yasabye abakuze kuganiriza abana ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko bibafasha kwirinda uruhererekane rw’ihungabana mu miryango.

Inzego z’Ubuzima zitangaza ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 bwagaragaje ko 20.5% by’Abaturarwanda bari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri bo 52.2% bari Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bwanagaragaje ko abaturarwanda 11,9% bafite indwara y’agahinda gakabije, naho 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite iyi ndwara.

Ikindi ni uko umuntu umwe muri batanu afite ubwoko bumwe bw’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa bwinshi. Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), gisaba Abanyarwanda guhumuriza uwagaragayeho ihungabana mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Uwera Kanyamanza Claudine, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE
Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Darius Gishoma
Imiryango itandukanye yagaragaje uko yiteguye gufasha Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Murorunkwere Julienne, yagaragaje ko umuryango wa AVEGA ukomeje ibikorwa byo kubaka Igihugu n’Ubudaheranwa butajegajega

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW