Minisitiri Bizimana yanenze amahanga akingira ikibaba abakoze  Jenoside

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko amahanga yatereranye u Rwanda kugeza Jenoside ibaye igahitana ubuzima bw”Abatutsi barenga Miliyoni, anenga amahanga akingira ikibaba abakoze Jenoside.

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 7 Mata 2024,ubwo yagezaga ijambo ku bashyitsi baje kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi .

Minisitiri Bizimana yavuze ko ku itariki 7 Nyakanga 2000, Komisiyo  Ishinzwe iperereza y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, iyobowe na Ketumile Masire, wahoze ari Perezida wa Botswana, yasohoye raporo yayo igira iti”Jenoside yabaye mu Rwanda yashoboraga gukumirwa n’abari bagize Umuryango Mpuzamahanga,bari mu nshingano muri icyo gihe,kuko bari bafite uburyo bwo kubikora gusa babuze ubushake.”

 Ku itariki  15 Ukuboza  mu 1999, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye uyobowe na Ingvar Carlsson wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suwede,yasohoye raporo yayo igira iti “Imiterere y’inzego z’Umuryango w’Abibumbye niyo yikoreye umutwaro wo kuba itarashoboye gukumira ndetse no guhagarika Jenoside mu Rwanda.

Yasobanuye ko Loni n’Ibihugu biyigize byari bifite amakuru yose ahagije, aho ku tariki ya 11 Kanama 1993, Komisiyo yayo y’Uburenganzira bwa Muntu yasohoye raporo y’iperereza aho yanzuraga ivuga ko Abaturage b’Abatutsi ari bo bibasiwe n’ubwicanyi bukabije bwakozwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Abayobozi bari ku butegetsi bafatanyije n’imitwe yitwara gisirikare,umubare munini wabahigwaga ni abatutsi  buziraga ubwoko bwabo,ubwo bwicanyi bugaragaza neza ikibazo cya Jenoside.

Yagaragaje ko tariki ya 18 Gicurasi mu 1994,Intumwa za guverinoma yakoze Jenoside ziyobowe na Minisitiri W’Ububanyi n’Amahanga,Bicamumpaka Jerome,n’umuyobozi w’ishyaka ry’abahezanguni rya CDR,Barayagwiza Jean Bosco,bicaye mu kanama gashinzwe Umutekano,bitabira ibiganiro mpaka,  aho bashinjaga FPR kuba yarakoreye Jenoside ubwoko bw’Abahutu.

Ati”Ingaruka z’izo mpaka n’uko mu cyemezo cyo ku itariki ya 17 Gicurasi 1994, ikoreshwa ry’ijambo “Jenoside “ritemewe, habayeho gutegereza kugeza ku itariki ya 8 Kamena 1994,aho Loni yarikoresheje mu buryo bwo kwigengesera,aho bakoreshaga imvugo ivuga “Ibikorwa bya Jenoside.

Dr Bizimana yanenze ibihugu bikomeje gukingira ikibaba abakoze Jenoside.

- Advertisement -

Ati ” Ibihugu bikijijinganya kohereza mu Rwanda abahamwe n’icyaha cya Jenoside barangije ibihano byabo bari bakwiye kurebera ku ngero maze kuvuga hejuru. “

Minisitiri Dr, Bizimana avuga ko Jenoside yashoboraga gukumirwa ariko ntibyakorwa,asaba amahanga gushyikiriza ubutabera abayigizemo uruhare bacyidegembya, abayihakana n’abayipfobya.

MURERWA DIANE

UMUSEKE. RW