Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi ba Bugesera kwikubita agashyi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yasabye abayobozi b’Akarere ka Bugesera gusasa inzobe bakareba icyatumye batagera ku ntego yo kuzamura igipimo abaturage bishimiyeho serivisi bahabwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwerekana ko Akarere ka Bugesera kaza ku mwanya wa 25 mu turere 30 mu kugira serivisi zishimwa n’abaturage.

Mu mwaka wa 2023 abaturage b’Akarere ka Bugesera bishimiye serivisi bahabwa ku gipimo cya 73.7%.

Ni mu gihe imitangire ya serivisi inoze ku rwego rw’Akagari, Akarere ka Bugesera kaza ku mwanya wa 28 mu gihugu.

Impuzandengo ya 2023 yerekana ko Bugesera iri ku mwanya wa nyuma mu kugira abaturage batishyuye ubwisungane mu kwivuza.

Kuri uyu wa 5 Mata 2024, hasozwa umwiherero w’iminsi itatu, warimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, ab’Imirenge, abakozi b’Akarere n’inzego z’umutekano, basabwe gutera umwotso ahakiri imbogamizi.

Bimwe mu byagaragajwe ko byatumye Bugesera ibona amanota macye mu mitangire ya serivisi inoze, harimo umubare mucye w’abakozi bo ku rwego rw’Akagari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuye, Manishimwe Jean Pierre yasabye ko hakongerwa umubare w’abakozi b’Akagari kuko hari ubwo Gitifu na SEDO batumirwa mu nama, ibiro by’Akagari bigashyirwaho ingufuri.

Ati “ Turasaba inzego zibifite mu nshingano kureba uko icyo kibazo cyakosorwa. Cyitaweho serivisi zagenda neza ndetse bikarushaho kuzamura iterambere ry’abaturage hatabayeho gusiragizwa.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko hafashwe umwanzuro w’ikurikirana bikorwa ndetse no kubazwa inshingano buri wese ku rwego rwe uzabirengaho akabibazwa mu buryo amategeko yagennye.

Yasabye kandi abayobozi kumva ko aho buri wese yagaragarijwe inzitizi yagize mu kazi, agomba kureba uko yakwikosora, by’umwihariko hakabaho ubufatanye.

Ati ” Kugira ngo serivisi ibe inoze ni uko umuturage wakugezeho umufasha wowe ibyo ushinzwe nibyo wowe udashinzwe akaba ari wowe ubimugezaho.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yasabye abitabiriye uyu mwiherero guhindura uburyo bakira abaturage kugira ngo bizamure imibereho yabo n’Akarere kaze ku isonga mu mitangire ya serivisi inoze.

Yashimangiye ko amasomo yatangiwe muri uyu mwiherero yifuzwamo umusaruro mu kuzamura ubukungu bw’abaturage aho guhora mu byo guterwa inkunga.

Ati ” Nuyobora ahantu ufite abakene ibihumbi 5 bahabwa inkunga ugakomeza kuvuga ngo nta kibazo uzamenye ko nta ruhare ufite mu iterambere ryabo baturage.”

Minisitiri Musabyimana yabasabye ko hagomba kubaho ubufatanye, ababwira ko aho guhiga imihigo myinshi bikakugora kuyesa, ushobora kugabanyaho ariko ugakora ibishoboka.

Uyu mwiherero wafatiwemo ingamba zo guhindura imibereho myiza y’abaturage n’Iterambere rirambye, kongera ubukangurambaga n’ibikorwa binyuranye binyuze mu kunoza inshingano no gutanga serivisi inoze.

Inzego zose zasabwe kwitegura neza amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga 2024.

Abayobozi n’abaturage b’Akarere ka Bugesera, basabwe gukumira ibikorwa byose byahungabanya umutekano by’umwihariko w’abarokotse Jenoside muri ibi bihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwiherero w’abakozi b’akarere, Imirenge,Utugari n’inzego z’umutekano wagenze neza
Biyemeje gukorera umuturage nk’ikipe imwe kandi itsinda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW i Bugesera