Ubuyobozi bw’Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) uvuga ko hakenewe asaga miliyari yo kwagura Urwibutso rwa Jenoside i Kabgayi.
Ibi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoît yabivuze ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’icyunamo i Kabgayi.
Ingabire Benoît, uyobora IBUKA muri aka Karere avuga ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, rutujuje ibisabwa kuko hari ibice byagombye kuba birugize byirengagijwe.
Ingabire kandi avuga ko nubwo hari intambwe yatewe yo kubaka Urwibutso ariko ko imyanya isigaye yo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abatutsi ikiri hirya no hino mu bigunda itarenga 10.
Ati “Muri Jenoside Abatutsi bagera ku bihumbi 50 nibo bari bahungiye hano, imibiri isaga 12000 niyo ishyinguye muri uru Rwibutso kandi gushyingura indi mibiri igenda iboneka birakomeje.”
Ingabire avuga ko uru Rwibutso rwagombye kuba rurimo ahantu imibiri iruhukira, n’igice cyagenewe amateka kugira ngo abaza kurusura bamenye uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe, abayugizemo uruhare, abo yahitanye ndetse n’abayiharitse, ayo makuru yose ari mu Rwibutso.
Ingabire avuga ko hakiri imibiri y’Abatutsi itari yaboneka kugeza ubu ari nayo mpamvu basaba Inzego z’Ubuyobozi bw’Akarere gutekereza kuri iki kibazo cy’aho Ingengo y’Imali yo kwagura Urwibutso igomba kuva.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko bakoze inyigo igaragaza ko hakenewe asaga miliyari y’amafaranga yo kurwagura, akavuga ko barimo gushaka aho ubushobozi buzava.
Ati “Dukeneye kwagura n’izindi Nzibutso n’imva ziri muri aka Karere kuko biri no muri gahunda y’Igihugu ndetse n’Ubujyanama twahawe na MINUBUMWE.”
- Advertisement -
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko buteganya gushyingura imibiri 25 yabonetse muri iyi minsi, umubiri umwe muri iyi ukazashyingurwa mu Rwibutso rwa Kiyumba, indi 24 isigaye ikaba izashyingurwa muri uru Rwibutso rwa Kabgayi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.