Muhanga: Umujura washatse gutema Umupolisi yarashwe

Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 20 zo kuri uyu mbere tariki 15 Mata 2024, Umupolisi ukorera mu Karere ka Muhanga, yarashe umugabo wari uvuye kwiba Inka y’umuturage, ahita apfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Kiduha, Akagari ka Kibaga, Umurenge wa Rugendabari muri aka Karere ka Muhanga.

UMUSEKE wamenye ko yitwa DUFATANYE Frederick w’imyaka 41. Uyu akaba yari atuye mu Murenge wa Hindiro,Akagari ka Gatare ,Umudugudu wa Muhororo mu Karere ka Ngororero.

Hari andi makuru ko yari yarafungiwe kandi icyaha cyo kwiba inka  akazibaga ariko aza kurekurwa mu Ugushyingo 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Gihana Tharcisse yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo ukekwaho ubujura yahuye na Polisi ahetse igikapu bibiri byuzuyemo inyama, baramuhagarika ashaka kurwanya uwo mupolisi.

Ati “Yakuye umuhoro mu gikapu ashaka kuwutemesha Umupolisi ahita amurasa.”

Gihana avuga ko nta yandi mahitamo Umupolisi yari afite kuko yitabaraga.

Gitifu Gihana avuga ko bageze mu Kiraro cy’uwitwa Hishamunda Védaste aho iyo nka yabagiwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iperereza kuri iki kibazo ryatangiye, amakuru yuzuye azamenyekana nyuma y’iryo perereza.

- Advertisement -
Yari afite ibikapu yapakiyemo inyama z’inka yibye

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW i Muhanga.