Mvukiyehe Juvénal aravugwa mu buyobozi bwa Police

Umuyobozi w’ikipe ya Addax SC, Mvukiyehe Juvénal, aravugwa mu kipe ya Police FC nk’ushobora kuzayibera umuyobozi umwaka utaha.

Ikipe ya Police FC, kuva yashingwa, ntiyari yayoborwa n’umuntu utari cyangwa utarabaye mu nshingano za Polisi y’u Rwanda cyangwa mu Gisirikare cy’u Rwanda nka Chairman wa yo.

Kuri ubu, menya intekerezo zaramaze guhinduka, kuko ubu haravugwamo abantu batari Abapolisi cyangwa babaye mu Gipolisi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Mvukiyehe Juvénal yatekerejwe nk’ushobora kuzayibera umuyobozi mu mwaka utaha w’imikino.

Impamvu yo gutegereza Mvukiyehe, ni ukugira ngo guhangana yigiramo, azakuzane muri iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, irebe ko yabasha kwegukana igikombe cya shampiyona itagira kuva yashingwa.

Uretse uyu muyobozi uvugwa muri iyi kipe, bivugwa ko ashobora kuzaba afatanyije n’abandi batari Abapolisi hashobora kuzaba bari mu bazaba bamwungirije.

Mvukiyehe Juvénal yamenyekaniye cyane mu kipe ya Kiyovu Sports, cyane ko mu myaka igera kuri itatu yayibereye umuyobozi, yagaragaje guhangana n’amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports.

Mvukiyehe Juvénal aravugwa mu buyobozi bwa Police FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW