Ni politiki y’agasuzuguro! IBUKA yamaganye imvugo ya Antony Blinken  

Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside, IBUKA n’abandi basesengura amateka ya Jenoside bamaganye ubutumwa bw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, bugaragaza kugoreka amateka no gupfobya Jenoside.

Yifashishije urukuta rwe rwa X, Antony Blinken yanditse agira ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane za Jenoside. Turunamira ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu, Abatwa hamwe n’abandi babuze ubuzima bwabo mu gihe cy’iminsi 100 y’ubwicanyi butavugwa”. 

Perezida wa IBUKA, Dr Philibert Gakwenzire, avuga ko imvugo ya Anton Blinken igayitse.

Yongeraho ko  ko ubu butumwa bufitanye isano n’uburyo iki gihugu cyanze gutanga ubutabazi ubwo jenoside yakorwaga ahubwo bakavuga ko ari ubwicanyi busanzwe.

Ati “ Imvugo nkiriya y’Umunyamabanga wa Leta Blinken, ni imvugo rwose twebwe nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko na none nk’Umuryango IBUKA, duhagarariye ibikorwa, Inyungu z’barokotse, ni imvugo igayitse.

Akomeza ati “ Biratangaje ko umuyobozi wok u rwego nka ruriya akomeza agakoresha iriya mvugo.Biragaragara ko ni politiki y’agasuzugoro iba iri aho ngaho, yo kudaha agaciro uwishwe.

Umunyamateka w’Umufaransakazi, Dr Hélène Dumas akaba n’umwe mu banditse ibitabo bitandukanye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko ubu butumwa bwa Blinken bwamubabaje kuko budaha agaciro ukuri kw’amateka.

Yagize ati “Nkimara kubusoma, mu by’ukuri ni ikintu mu buzima bwanjye cyambabaje, byambabaje nk’umunyamateka. Ndatekereza ko ari ubutumwa budaha agaciro ukuri kw’amateka. Ndatekereza yagakwiye gutandukanya, kuvangura ubwoko bw’amakimbirane yabaye muri iki gihugu kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha cyihariye kikaba gifite umwihariko wacyo. “

Ni yo mpamvu nahisemo kwandika igitabo ku bana, imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside nashakaga kugaragaza umwihariko w’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyibasiye abagore, abana n’umuryango muri rusange.”

- Advertisement -

Akomeza ati “”Ubu butumwa buragaragaza ko mu myaka 30 ishize, amateka yanditswe, ubuhamya bwatanzwe hari bamwe butahinduye bikaduha umukoro wo kugaragaza ukuri kuri iyi jenoside mu rwego rwo guhangana n’ubu butumwa bugoreka ukuri.”

Umunyamategeko Richard Gisagara agaragaza ko Antony Blinken atari akwiye gutanga bene ubu butumwa muri ibi bihe nk’umuntu uzi Jenoside icyo ari cyo ndetse n’amategeko ayihana yashyizweho umukono mu 1948.

Mu mwaka wa 2006, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwemeje ko Jenoside yabaye mu Rwanda ari iyakorewe Abatutsi.

Ibi byaje gushimangirwa mu 2018, mu nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ubwo hafatwaga icyemezo cy’uko tariki 7 Mata itazongera kwitwa “Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yo mu Rwanda yabaye 1994 ”, ahubwo uzajya witwa “Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW