Nyabarongo yafunze umuhanda uhuza Uburengerazuba n’Amajyepfo

Amazi menshi ava mu rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya mbere, bayarekuye afunga umuhanda mugari uhuza Amajyepfo n’Intara y’Iburengerazuba.

Aho ayo mazi yafunze ni muri metero 800 uvuye ku kiraro cya Nyabarongo ahitwa ku Cyome ugana mu Isanteri ya Gatumba ho mu Karere ka Ngororero.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko kurekura amazi y’Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya 1 ari gahunda ihoraho mu bihe by’imvura nyinshi y’itumba.

Meya w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye UMUSEKE ko buri gihe iyo amazi y’Urugomero yabaye menshi babamenyesha kugira ngo adateza impanuka abagenzi bakaba barohama.

Nkusi avuga ko bakimara kumenyeshwa ko bagiye kuyarekura bihutiye kubibwira abaturage n’Inzego za Polisi zishinzwe umutekano wo mu muhanda bajyayo.

Ati “Ubu Polisi yahageze irimo kubuza ibinyabiziga gutambuka abaturage nabo babimenyeshejwe.”

Meya Nkusi avuga ko hari undi muhanda imodoka ntoya zikoresha, akavuga ko imodoka zo mu bwoko bwa Coaster ndetse n’ikamyo zirimo gutegereza ko amazi ari mu muhanda agabanuka zikabona gukomeza ingendo.

Ati “Turibwira ko iki kibazo kitari butinde abagenzi baraza gukomeza gahunda zabo.”

Isoko ryo ku Cyome ubu ryaremye kuko aho amazi yafunze ari imbere gato y’aho riremera.

- Advertisement -

Gitifu w’Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga Gihana Tharcisse avuga ko hari abanyamaguru barimo gukoresha inzira bagaterera umusozi wa Gatumba bakabona guhura n’imodoka zahaparitse zavuye Iburengerazuba.

Usibye amazi y’Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo, mu mvura y’itumba buri mwaka amazi ya Nyabarongo akunze gufunga uwo muhanda Polisi igasohora Itangazo abagenzi bifashisha bategereje ko umuhanda wongera kuba Nyabagendwa.

Amazi menshi yafunze umuhanda
Polisi y’u Rwanda yahageze ngo hatagira abishora muri ayo mazi

MUHIZI ELISÉE /UMUSEKE.RW