Nyamasheke: Imvura yangije  umuhanda  Nyamagabe-Rusizi

Imvura yaguye mu ijoro ryo  ku wa 23 Mata 2024 , yangije igice cy’ umuhanda Nyamagabe-Rusizi ahitwa Kamiranzovu mu ishyamba rya Nyungwe, inangiza ipoto y’amashanyarazi bituma n’umuriro ubura.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko uyu muhanda wangiritse kubera imvura nyinshi yaraye iguye, bituma ucikamo kabiri igice kimwe kigatwarwa.

SP Emmanuel Kayigi  yabwiye Kigali Today ko bari kureba icyakorwa ngo uyu muhanda wongere kuba nyabagendwa.

Iteganyagihe ry’igice cya gatatu cya Mata 2024, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30 Mata 2024, rigaragaza ko imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu.

Meteo Rwanda igira inama Abanyarwanda n’inzego bireba, yo gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

UMUSEKE.RW