Pastor Ndayishimiye yasohoye indirimbo ihumuriza abantu-VIDEO

Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana akaba n’Umupasitori, Jean Marie Ndatishimiye yasohoye indirimbo nshya yise ‘Child of God’ bisobanuye mu Kinyarwanda Umwana w’Imana, yibutsa abantu ko Imana ihorana nabo mu byago n’amakuba yose baba barimo.

Jean-Marie Ndayishimiye afite inkomoko mu Burundi ariko akaba atuye muri Canada mu mujyi wa Edmonton.

Avuga ko indirimbo ‘Child of God’ yibutsa abantu ko ibihe bitoroshye bacamo bijyanye n’ingorane z’ubuzima, bakwiriye kwibuka ko hejuru ya byose hari Imana ibakunda ko kandi ibareberera.

Ati ” Nta mpamvu yo kwiheba mu buzima , Imbere ni heza kuko dufite, Papa( Imana), ni we uzi icyo ahazaza hatubikiye kuko ariwe ugena igihe”.

Pastor Ndayishimiye muri Canada asanzwe ari umushumba Mukuru w’Itorero Eden Garden Christian Family Church Of God.

Indirimbo “Child of God” ni imwe mu zigize umuzingo aherutse gushora yitwa Numva Nguwe Neza.

Reba hano indirimbo nshya ya Pastor Ndayishimiye

Pastor Jean Marie Ndayishimiye

- Advertisement -

UMUSEKEKE.RW