Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yageze mu Rwanda

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina n’umufasha we bageze mu Rwanda mu kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’isi mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Rajoelina yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Uyu mukuru w’Igihugu gisanzwe gifitanye umubano n’u Rwanda, yaherukaga i Kigali muri Kanama 2023, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yahagiriye.

Icyo gihe Perezida Rajoelina wari uherekejwe n’abayobozi batandukanye bo muri Madagascar ndetse n’abikorera bo muri iki gihugu yasuye ibice bitandukanye by’u Rwanda, ndetse ibihugu byombi bishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ni mu gihe kandi muri 2019, Perezida Kagame nawe yari yagiriye uruzinduko muri Madagascar, mu rwego rwo kwitabira ibirori by’isabukuru y’imyaka 59 icyo gihugu cyari kimaze kibonye ubwigenge.

Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye itangazamakuru ko ari ishema rikomeye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere muri iki gihugu mu gihe cyizihizaga isabukuru y’imyaka 59 kibonye ubwigenge.

Yashimiye Perezida Rajoelina ku butumire yamuhaye ngo yifatanye n’abaturage ba Madagascar, avuga ko ari n’umwanya mwiza wo gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Twubakiye ku masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’ibigo byacu bishinzwe iterambere muri uyu mwaka, twifuza kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Madagascar, by’umwihariko binyuze muri COMESA n’Isoko Rusange rya Afurika.”

Yagaragaje ko hari n’izindi nzego ibi bihugu byafatanyamo nk’ikoranabuhanga, ubuhinzi n’umutekano.

- Advertisement -

Ati “Nashimishijwe no gutumira Nyakubahwa Perezida ngo azasure u Rwanda mu gihe cya vuba. Twizera ko tuzakomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi n’abaturage babyo, ngo turusheho gufasha abaturage bacu kugera ku iterambere.”

Abandi bageze i Kigali barimo Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, Gen Mamady Doumbouya.

Mu bazitabira Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa uzaba uhagarariye Perezida Emmanuel Macron n’abandi banyacyubahiro.

Perezida Rajoelina yururuka indege i Kanombe
Perezida wa Madagascar yakiriwe na Dr Vincent Biruta
Lauriane Doumbouya, umugore wa Gen Doumbouya yakirwa i Kigali

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW