Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’Icyunamo (Amafoto)

Kuri uyu iki cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, hatangijwe icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi .

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’Abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, baje kwifatanya n’u Rwanda, bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Mu bari ku rwibutso barimo Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, Visi perezida wa Uganda, Jessica Alupo, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan,  n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, na OIF,  Patricia Scotland , Louise Mushikiwabo, n’abandi batandukanye.

Nyuma yo gushyira indabo no kunamira Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi bashyinguye ku rwibutso rwa Kigali , umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, wakomereje muri BK Arena hatangirwa ibiganiro n’imbwirwaruhame zitangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshiro ya 30.

KWIBUKA30: LIVE MURI BK ARENA

Perezida kagame na Madamu Jeatte Kagame bacanye urumuri rw’Ikizere
Abahgarariye ibihugu byabo n’abandi banyacyubahiro baje Kwifatanya n’u Rwanda

Abahgarariye ibihugu byabo n’abandi banyacyubahiro baje Kwifatanya n’u Rwanda

 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW