Perezida Kagame yagize icyo avuga ku butumwa bwa Blinken

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize icyo avuga ku butumwa bw’ Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika shinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anton Blinken, bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata mu Rwanda ndetse ni ku Isi yose hatangiye icyumeru n’ iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibihugu bitandukanye byifatanyije n’u Rwanda, bitanga ubutumwa butandukanye .

Blinken ni umwe mu banditse ko Amerika yifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside.

Icyakora imvugo ye igaragaza gupfobya Jenoside, yavuze” ko Hibukwa ibihumbi by’Abatutsi, Abahutu, Abatwa n’abandi babuze ubuzima mu minsi 100”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mata 2024, Perezida Kagame agaruka ku mvugo ya Blinken, yavuze ko Amerika yohereje intumwa mu gikorwa cyo Kwibuka  ku nshuro ya 30  Jenoside yakorewe Abatutsi barimo uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Bill Clinton kandi ko hari ibiganiro byabayeho.

Umukuru w’Igihugu avuga ko mu butumwa bakiriye bujyanye no kwifatanya n’u Rwanda ariko hari ubundi bwanditswe mu gisa nko gushaka kugaragaza demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Ati “Nko mu 2014, 2015, twakiriye ubutumwa buva ku Isi hose bwifatanya natwe mu kwibuka. Icyo gihe twakiriye ubutumwa [bwa Amerika] buvuga ku kwibuka no kwifatanya natwe, byari na byiza. Ikindi gice cyari iby’ibijyanye na demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure n’ibindi byose dutekererezwa ko tutagira mu gihugu cyacu.’

Yakomeje ati “Mu ibaruwa twababwiye tuti muhawe ikaze kwifatanya natwe niba mubishaka, mwisanzure no mu kutubwira icyo mudakunda kuri twe. Icyo dusaba ni kimwe. Ku munsi wo Kwibuka, ku wa 7 Mata, mushobora kwitwararika mu kwibuka hamwe natwe, mugahagarikira aho. Hari iminsi 365 mu mwaka, muduhe uwo munsi [wa 7 Mata], mufatanye natwe kwibuka hanyuma iminsi isigaye, muzayikoreshe mutunenge buri munsi kuri buri kimwe mudakunda. Twibuke hamwe na twe umunsi umwe, indi minsi muyimare mutunenga nta kibazo.”

- Advertisement -

Imvugo ya Anton Blinken yamaganiwe kure cyane kandi n’abanyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyamabaga, bamusaba  gukosora iyo mvugo ipfobya.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

UMUSEKE.RW