Perezida Kagame yakomoje ku butwari bwa Gen Dallaire

Perezida Paul Kagame yakomoje ku butwari bwa Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni mu Rwanda (MINUAR) mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, wageragaje gutabara mubyara we wahigwaga, akanamuha amakuru y’imigambi mibi y’Abafaransa ku ngabo za RPA.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata, mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ,cyatangiriye muri BK Arena.

Mu 1994 muri ETO Kicukiro hari ingabo za MINUAR zigera kuri 97 zari ziyobowe na Colonel Luc Marshall wari wungirije Gen Romeo Dallaire wari uzikuriye.

Aba basirikare bari bafite ubutumwa bwo kugarura amahoro, nyamara tariki 11 Mata 1994 bazinze utwangushye burira imodoka berekeza ku kibuga cy’indege barataha, basiga Abatutsi .

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari afite mubyara we witwaga Florence wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP).

Umukuru w’Igihugu yavuze ko rimwe General Dallaire yamusuye ku Murindi,akamubaza niba yamufasha gutabara mubyara we kuko ingabo za RPA zitari bubashe ku mutabara.

Ati “Ubwo Dallaire yazaga kunsura ku Mulindi, namusabye gutabara Florence, ambwira ko azabigerageza…Icyakora  ntibyamukundiye kuko ngo ingabo yohereje zatangiriwe n’Interahamwe“.

Yavuze ko kandi ijoro rimwe yigeze kwakira intumwa yarizanye ibaruwa irimo ubutumwa bwa  Gen Romeo Dallaire wamubwiraga imigambi y’Ingabo z’Abafaransa zari zazanye intwaro ziremereye zo kurwanya ingabo za RPA.

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe yashimiye Gen Romeo Dallaire akamubaza niba abasirikare b’Abafaransa bava amaraso nka bo.

- Advertisement -

Gen Romeo Dallaire wayoboye ingabo za Loni zari mu Rwanda mu 1994, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Globe and Mail cyo muri Canada,yigeze kuvuga ko u Rwanda rwatereranywe n’ingabo yari ayoboye kuko ubwo basabaga kugira icyo bakora ngo bakumire Jenoside, yabwiwe ko mu Rwanda nta peteroli, diyama cyangwa ibintu by’agaciro bihari byatuma hoherezwa ingabo.

Ati “U Rwanda n’abaturage barwo, n’ingabo nari nyoboye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro baratereranywe kugeza igihe bishwe. Igihe nasabaga ubufasha nibutswaga ko nta peteroli iri mu Rwanda, nta diyama, nta n’ikindi kintu cy’ingirakamaro gihari. Hari ikiremwa muntu gusa, ubuzima bw’abirabura butari bufite agaciro na gato.”

Gen Dallaire yavuze ko nyuma yo kuva mu Rwanda yahuye n’ikibazo cy’ihungabana rikomeye, kubera amashusho y’abishwe yamuhoraga mu mutwe.

Ati “Nyuma y’imyaka myinshi Jenoside ihagaritswe, amashusho y’abantu bishwe yahoraga anzenguruka mu bwonko, imiborogo y’abatereranywe, uburibwe n’agahinda by’abarokotse, ndetse n’ikimwaro cyo kuba nta bubasha bwo guhagarika ubwicanyi.”

Icyo gihe nagaragurikaga nshakisha ibisubizo ku bibazo ntabonera ibisubizo nka kuki bigenze gutya, kubera iki? Bizagenda gute?”

Dallaire ni umwe mu bantu batahwemye kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko ari mu bamenye uyu mugambi mubisha mbere ndetse agerageza kuwumenyesha abamukuriye ariko bavunira ibiti mu matwi.

Uyu mugabo kandi akorana bya hafi n’Ingabo z’u Rwanda binyuze mu kigo ‘Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative’ yashinze mu 2007’.

Iki kigo cyashinzwe kugira ngo kibe icyerekezo cya Afurika cyo kurengera abana no gukumira ikoreshwa ry’abana mu ntambara.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW