Perezida Kagame yavuze aho byerekera muri ½ cya UEFA Champions Ligue

Umwe mu bakunda imikino, akaba umufana wa Arsenal yo mu Bwongereza, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage ishobora guhigika Real Madrid yo muri Espagne.

Kuri Perezida Paul Kagame n’abafana ba Arsenal ijoro rya tariki 17 Mata 2024 ryari ribi cyane nk’umugoroba wo ku cyumweru tariki 14 Mata, 2024 ubwo iyi kipe ku kibuga cya Emerates Stadium yatsindwaga na Aston Villa ibitego 2-0 muri shampiyona bigatangira gutera igitutu ku bafana bumvaga ko gutwara shampiyona bishoboka.

Perezida Paul Kagame avuga kuba ikipe ya Arsenal yakuwe mu irushanwa na FC Bayern Munich mu ijoro ryo ku wa Gatatu ku kibuga Allianz Arena (1-0 aggregate 3-2), yagaragaje ko akiyifite ku mutima.

Yagize ati “Nubwo bavuyemo Arsenal iracyari ikipe yange. Congratulations- #FCBayernM.!!!”

Uretse Arsenal yatwaye uruhande runini rw’umutima w’Umukuru w’igihugu mu bijyanye na Football, ndetse iyi kipe ikaba ifitanye imikoranire n’u Rwanda muri gahunda yo gushishikariza abakerarugendo gusura u Rwanda, amakipe yandi akorana n’u Rwanda muri iyi gahunda yakomeje mu cyiciro gikurikira.

Paris St Germain yo mu Bufaransa yakuyemo FC Barcelona yo muri Espagne/Spain, izakina na Borussia Dortmond yo mu Budage muri ½ cy’irushanwa.

Bayern Munich na yo ikorana n’u Rwanda muri gahunda ya #VisitRwanda izahura na Real Madrid (yakuyemo Manchester City kuri penalty 4-3 aggregate 4-4), bivuze ko imwe mu makipe yo mu Budage yagera ku mukino wa nyuma wa UEAFA Champions Ligue cyangwa akaviramo rimwe.

Perezida Paul Kagame asanga bishoboka akifuriza Bayern Munich kuzatsinda.

Yagize ati “FC Bayern Munich nikomeza ifite ubushake n’umuhate yagaragaje, ntibyananirana gukuramo Real Madrid …Ni ko football imera!!”

- Advertisement -

Paul Kagame nubwo Arsenal itatwara shampiyona y’Ubwongeraza, ikaba itanatwaye UEFA Champions Ligue, azishimira ko kureba kure kwe kwatumye gukorana n’aya makipe byongera umubare w’abasura u Rwanda, azanishimira ko andi makipe y’ibigugu akorana n’u Rwanda imwe muri zo ishobora kugera ku mukino wa nyuma ikaba yanatwara igikombe.

Martin Ødegaard uyoboye abakinnyi ba Arsenal mu kibuga ashimira abafana
Declan Rice na bagenzi be bamaze gukurwamo na Bayern Munich
Joshua Kimmich ni we watsinze igitego cyahesheje intsinzi Bayern Munich
Byari ibyishimo mu Budage by’umwihariko kuri Allianz Arena
Umunyezamu Andriy Lunin wa Real Madrid yakuyemo penalty 2
Real Madrid yari ku mwuka wa nyuma ariko yikuye i Manchester imwenyura
Abakinnyi ba Real Madrid barimo Antonio Rüdiger bakomeje kurwana kugera ku munota wa nyuma, bibaha umusaruro n’ibyishimo umukino urangiye

UMUSEKE.RW