Perezida wa Sena yasabye ubufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Hibutswe Abanyapolitiki bishwe bazira kwanga umugambi wa Jenoside

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, yasabye Abanyapolitiki kurangwa n’ubumwe, baharanira ubufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 13 Mata 2024, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwa Rebero.

Ni umunsi wahuriranye no Kwibuka Abanyapolitike bishwe bazira ko barwanyije umugambi wa Jenoside.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yamuritse  ubushakashatsi ku bwitange bw’abanyepolitiki 21 bemeye guhara ubuzima bwabo barwanya Jenoside.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w‘Urukiko rw’Ikirenga, na Minisitiri w’Intebe, aho bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’Abanyepolitiki n’abandi bishwe, bazira kwanga umugambi wa Jenoside .

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, yibukije ko Kwibuka Abanyapolitiki bishwe muri jenoside yakorewe Abatusi ari igikorwa cy’ingenzi cyibutsa kwitandukana n’ikibi.

Ati “ Kwibuka Abanyapolitiki bishwe bazira kwanga umugambi wa jenoside no guharanira Ubumwe n’imiyoborere myiza, ni igikorwa cy’ingenzi. Kitwibutsa urugero rwiza rwabo banyapolitki mu kwitandukanya n’ikibi no kwanga akarengane mu banyarwanda.”

Dr Kalinda yavuze ko mu myaka 30 ishize, imikorere n’imikoranire y’imitwe ya politiki yagize uruhare runini mu gushyira imbere mu gutuma hatabaho imitwe ya politki ishingiye kw’ivangura n’amacakubiri.

Yavuze ko hashyizwehi guhiganwa muri politiki bishingiye ku bitekerezo binyuranye ariko bigamije ku kubaka igihugu no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

- Advertisement -

Perezida wa Sena yasabye kandi Abanyapolitki kurangwa n’ubufatanye mu kurwanya ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “ Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki, bagomba guhora bazirikana ishingano no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda mu bikorwa byabo bya politiki. Ibi bigomba kugaragara cyane mu bufatanye mu gukumira no kurwanya imvugo zibiba urwango, kwamagana ipfobya b’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo haba mu Rwanda no mu mahanga.”

Dr Karinda ashimira ubuyobozi bwiza bwagaruriye Abanyarwanda  amahoro n’umutekano ndetse n’ imiyoborere myiza.

Yasabye kandi ko hagomba gusigasirwa ibyagezweho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatusi ibaye.

Perezida  wa Sena yashimiye kandi ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zikongera kubaka igihugu.

Ati “Turashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zikongera kubaka igihugu kizira politiki y’ivangura, Abanyarwanda bakagira amahirwe angana, nta muntu uhejwe ku byo igihugu kimugenera.”

Abanyapolitiki bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero ni Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Biyongeteyeho abandi 9 icyenda batangajwe, bose hamwe bakaba 21.

Minisitiri w’intebe ashyira indabo ku hashyinguwe Abanyapolitiki
Abafite imiryango ishyinguwe ku rwibutso yashyize indabo ku mva

UMUSEKE.RW