Police VC yageze muri 1/4 mu mikino Nyafurika

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Police Volleyball Club yageze muri 1/4 cy’irushanwa rya African Club Championship nyuma yo gutsinda umukino wa Gatatu yikurikiranya, Gisagara VC yo isoza imikino itanu y’amatsinda itazi uko intsinzi isa.

Ku wa Kane tariki ya 18, ni bwo imikino y’amatsinda yarangiye ku makipe ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 45, mu Misiri kuva tariki ya 14 Mata 2024.

Ikipe ya Police VC yageze muri 1/4 cy’iri rushanwa, nyuma yo gutsinda Green Buffaloes yo muri Zambia amaseti 3-0 (25-17, 25-18, 25-11), umukino wabaye saa Sita z’amanywa.

Iyi ntsinzi yabaye iya gatatu yikurikiranya babonye kuko batsinze na University of Zimbabwe Wolves yo muri Zimbabwe amaseti 3-0 (26-24, 25-22, 25-24), ndetse banatera mpaga ikipe ya Volleyball Club Garde Republicaine yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho iburiye ku kibuga.

Umukino rukumbi batakaje ni uwa mbere bakinnye na Kenya Ports Authority, ibatsinda amaseti 3-0 (25-17, 23-25, 25-21, 25-20).

Bagenzi babo b’i Gisagara baserukanye, bo bakomeje gutsindwa umusubirizo, kuko bongeye gutakaza umukino wari uwa nyuma mu itsinda.

Muri uyu mukino watangiye saa Saba, Gisagara VC yatangiye neza itsinda amaseti abiri yikurikiranya, abakunzi ba yo batangira kwibeshya ko bishoboka ko ari wo mukino wabo ba mbere bagiye gutsinda. Ibyari byitezwe si ko byagenze kuko bahise batsindwa amaseti abiri yikurikiranya, banatsindwa n’iya kamarampaka, birangira itsinzwe amaseti 3-2 (25-19, 25-21, 14-25, 24-26, 8-15).

Mu yindi mikino, Gisagara yatsinzwe harimo uwo batsinzwe na Espoir yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-2 (23-25, 29-27, 25-23, 19-25, 15-10), batsindwa na Asw Blida Sport Ville de Blida yo muri Algérie, amaseti 3-1 (18-25, 25-16, 26-24, 25-15) ndetse bongera gutsindwa na Rukinzo VC yo mu Burundi amaseti 3-0 (25-23, 25-19, 25-17).

Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda itegereje gukina imikino ya 1/4, mu gihe Gisagara VC yo itegereje imikino yo guhatanira imyanya, kuva ku wa Cyenda kugera ku wa 21.

- Advertisement -
Police VC ikomeje kwitwara neza mu Misiri
Gisagara VC iri guhanganira imyanya myiza
Abakinnyi ba Police VC bakomeje kugaragaza urwego rwo hejuru muri iri rushanwa
Ibiro biba bivuza ubuhuha
Na passe za bo ziba ari nziza
Ifite Umunya-Brésil wifitemo Volley nyinshi
Na Block ya Police VC irakomeye
Umunya-Brésil wa Police, arayifasha cyane
Ni umukino utagoye Abanyarwanda

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW